Nyanza: Hatangiye iperereza ku murambo w’uruhinja wabonetse mu gishanga

Amakuru Ubuzima

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwatangaje ko hatangiye iperereza ku rupfu rw’uruhinja bikekwa ko rwishwe umurambo ukajugunywa mu gishanga.

Umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu gishanga cya Nyarubogo mu Murenge wa Busoro mu kagari ka Munyinya mu Mudugudu wa Kagarama.

Umurambo wabonywe n’abana bari bagiye kurinda umuceri uri hagati mu rufunzo. Birakekwa ko uwahamutaye yamunigishije agashuka bahekamo abana kuko kari mu ijosi.

Umurambo wakuwemo ujyanwa ku bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma.Hakaba hatangiye iperereza ngo hamenyekane abagizemo uruhare muri urwo rupfu nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yabibwiye UMUSEKE.

Kugeza ubu amakuru aravuga ko hari umugore ukekwa watawe muri yombi.

Meya Ntazinda yasabye abaturage kwirinda kwica kuko uhamwe n’icyaha ibihano biba biremereye.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *