Polisi y’Igihugu n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bavuga ko ibyo abana bagaragaje ubwo bafataga ibendera ry’igihugo ngo ritagwa babifata nk’ibikorwa cyo gutanga ubuzima bwabo kubera gukunda Igihugu.
Ibi byagarutsweho na Polisi yigihugu, ubwo habagaho kwitabira umuhango wo guhemba abo abana icyenda, biga ku kigo cyamashuri cya Cyobe mu Murenge wa Mbuye, kubera igikorwa cyo gukunda Igihugu bakoze barinda ko ibendera ryIgihugu rigwa hasi kubera umuyaga n’imvura.
Abo bana baherutse kurwana n’umuyaga waje ku kigo cyabo, tariki 02 Ukwakira 2024 ugasakambura igisenge cyamashuri, unashaka kugwisha ibendera, ariko abo bana bihutira kurisigasira ngo ritagwa, kuko ngo bakekaha ko riguye hasi, Igihugu cyaba gitakaje icyizere.
Abo bana bavuga ko bize ko mu gihe cy’ubukoroni nta bendera ry’Igihugu ryabagaho, nyuma yuko u Rwanda rubonye ubwigenge rukazamura ibendera, bityo ko kugwa kwaryo kwaba ari ugusubira inyuma.
Ibyo byatumye abana barangajwe imbere na Gisubizo Ernest wiga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, bihutiye gufata ibendera ry’Igihugu ubwo imvura ivanze n’umuyaga yarimo igwa ndetse igasambura ibyumba byamashuri yabo.
Agira ati “Numvise ko ibendera riguye Igihugu cyaba gitakaje icyizere mpitamo kujya kurifata, rirananira na bagenzi banjye baza kumfasha kugeza igihe mwarimu aziye turaryururutsa turaribika. Nshimiye Polisi y’Igihugu n’Akarere bampembye, bigiye gukomeza gutuma nzajaya nkora ibikorwa byubutwari”.
Akimanimpaye Josiane wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, na we waje gufasha bagenzi be gusigasira ibendera ngo ritagwa hasi, avuga ko yabikoze abona ari ubwitange nka bagenzi be banga gusuzuguza Igihugu.
Agira ati “Numvaga ko ibendera nirigwa hasi ubukoroni bwongera bukagaruka, mpitamo kujya gufasha abandi. Ndashishikariza abana bagenzi banjye gukurana umuco wo gufashanya no gukorera hamwe, dukunda Igihugu”.
Komiseri wa Polisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi nabaturage ku rwego rwIgihugu, ACP Teddy Ruyenzi, avuga ko kuba abana 9 baragize uruhare mu guharanira ko ikirango cy’Igihugu kitangirika, imvura igwa, bisobanuye ko banyuzwe n’igisobanuro cyo gukunda Igihugu.
Agira ati “Kimwe mu byo Polisi ishyira imbere nkabashinzwe umutekano ni ukwiyemeza gusigasira umutekano w’Igihugu n’abagituye n’ibyabo ku buryo wanahatakariza ubuzima, ni byo aba bana bakoze turabashimira. Ubundi ibi ni ibikorwa bikorwa n’abakuze ariko turabashimira kuba aba bana baremeye kunyagirwa batitaye ko banahasiga ubuzima”.
Yongeraho ati “Igishimishije harimo n’umukobwa. Turifuza ko mu bihe byose hajya hagaragara intwari z’Igihugu. Ibi bikorwa byaba bana bihuriranye n’ibikorwa byahariwe ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ni ibyagaciro”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko ubwiza bw’u Rwanda bwongeye kwigaragaza ubwo rwabohorwaga n’ingabo za RPF Inkotanyi, kuko zatumye rwongera kubaho, Abanyarwanda bakaba batekanye kandi bishimiye imibereho yabo, bityo ko bakwiye gukunda Igihugu, banubaha ibirango by’Igihugu birimo nibendera ryIgihugu.
Agira ati “Bariya bana barinze Igihugu, ibendera ry’Igihugu ni ikirango gikomeye kuko abana bakoze igikorwa cyindashyikirwa, ni igikorwa gisobanuye byinshi ku Rwanda rwacu kuko niyo Perezida wa Repubulika arahira ahabwa ibendera nk’umurinzi waryo mukuru, aba bana baramushyigikiye”.
Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Cyobe, Aaron Mugirwanake, avuga ko ishuri ryubatswe muri 2021, rikaba rifite abarimu 20, barimo abagabo umunani n’abagore 13, bigisha mu ishuri ry’incuke n’abiga mu mashuri abanza basaga 700, mu byumba 14 akaba yishimira kuba mu myaka mikeya ikigo kimaze gitangiye kuvamo abana bagaragaza ibikorwa by’ubutwari.

Munezero Jeanne D’Arc/ Ijamboryumwana.rw
