Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yatangaje ko Imodoka zitwara abanyeshuri zigomba kuba ari Imodoka nzima, mu bigaragarira amaso ndetse no mu rwego rwa tekiniki, yihanangiriza abatwara moto n’amagare batwara abarenze umwe kandi ubundi batanabyemerewe.
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, S.P Emmanuel Kayigi yavuze ko imodoka itwara abanyeshuri itagomba kuba ari yayindi yananiwe indi mirimo kandi igatwara abana ifitiye ubushobozi.
Ati “Niba ari Imodoka, itware abana ifitiye ubushobozi. Niba itwara abana igomba kuba ari ya modoka, umuntu wese abona [ko ari nzima] ntibibe byabindi abantu bavuga ngo Imodoka zamaze gusaza, zitakiri Imodoka nzima ngo nizo zo gutwara abana, oya!”
Ku bijyanye na moto, avuga ko ubundi zitakabaye zitwara abana bato zibajyana ku ishuri ariko niba hari n’ubikoze agomba gutwara umwana ushobora kwicara neza kuri moto.
Ati “Moto hagomba kujyaho umwana umwe na we ushobora kwicara. Abamotari murabujijwe gutwara abana ku mashuri, mu gihe utwaye moto ugomba gutwara umwana umwe. Ntabwo ugomba gutwara abana babiri cyangwa batatu n’igare.”
SP Kayigi yibukije ababyeyi ko uburyo ubwo aribwo bwose abana babo baba bakoresha bajya cyangwa bava ku ishuri, bagomba kubaba hafi.
Ati “Ba bana bagenda n’amaguru ababyeyi mukwiye gukurikirana ntimubiharire abakozi, ntimubiharire Ibigo by’amashuri. Bakibutsa abana ko batagomba gukinira mu muhanda, bagomba kwambuka umuhanda neza igihe bava ku mashuri.”
Polisi y’u Rwanda igarutse ku bijyanye no gutwara abana bajya cyangwa bava ku mashuri, nyuma y’impanuka iheruka guhitana babiri mu Karere ka Nyamasheke abandi 32 bagakomereka.
Icyasembuye abantu ni uko imodoka yagombaga gutwara 18 yari itwaye 34 bibabaza abumvise iby’iyo mpanuka.
Inkuru bifitanye isano: Nyamasheke: Polisi yatangaje imibare y’abaguye n’abakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yari itwaye abanyeshuri
Ijamboryumwana.rw