Ibihano bikarishye sibyo bigira abana abagabo, impanuro z’abakoze ubushakashatsi ku burere ababyeyi batanga mu Rwanda

Amakuru Ubuzima

Impuguke mu bijyanye n’imitekerereze n’imyitwarire ya muntu zigagaragaza ko mu bushakashatsi zakoreye mu miryango itandukanye zasanze hari imbogamizi z’uko hari ababyeyi bataramenya uburyo bwiza bwo kurera abana babo habungabungwa ubuzima bwo mu mutwe.

Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko hari ibikorwa ababyeyi bagirira abana babo bazi ko babafasha kuba abagabo kandi nyamara bibagiraho ingaruka ku buzima bwo mu mutwe.

Impuguke mu bijyanye n’imitekerereze n’imyitwarire ya muntu akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe, Prof. Sezibera Vincent, avuga ko ubu bushakashatsi bwerekanye ko hakiri imbogamizi z’ababyeyi bataramenya uburyo bwiza bwo kurera abana babo habungabungwa ubuzima bwo mu mutwe.

Ati “Icya mbere ni ubumenyi buke. Si ukuvuga ko ari uko abantu baba batabizi ahubwo ni uko baba batazi ingaruka bigira ku mwana. Hari naho byagararagaye ko ababyeyi bahoza abana ku nkeke n’ibitutsi byinshi azi ko umwana azishakamo akanyabugabo nk’uko bivugwa; nyamara ibyo ng’ibyo bihutaza umwana, bigatuma ubuzima bwe bwo mu mutwe buhononekarira, aho usanga umwana akura yaritakarije icyizere ukabona umwana ahorana impugenge n’ubwoba ndetse n’imyitwarire ye igahora igaragaza agahinda.”

Avuga ko Indi mbogamizi ari iy’ababyeyi b’abagabo batarasobanukirwa neza akamaro ko kuba hafi umwana  ahubwo bkumva ko yitabwaho na nyina gusa.

Ati “Hari ikindi twagaragaje aho abagabo batazi neza ko bafite uruhare mu kwita ku babana. Uruhare rw’umugabo ku kuba bugufi bw’umwana,  gukina n’umwana, byatumye abana bagenda bahinduka ndetse  akajya ku ishuri yishimiye cyane ko uko aryitabira no gutsinda bifite aho bihuriye n’umwuka uri mu muryango. Izindi mbogamizi zikomeye ni amakimbirane y’ababyeyi ariko igikorwa cya mbere ni ukuganira ku muryango.”

Ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA cyibutsa ababyeyi kurera neza, guhana abana batabahuyaza no kubabera urugero rwiza.

Ubutumwa cyanyujije kuri twitter bugira buti: “Babyeyi, Barezi! nimuzirikane ko abana babigiraho ibintu byinshi
bakabyigana maze mwirinde kwiyandarika kuko bibagiraho ingaruka mbi. Iyo mwitwaye nabi bibagiraho ingaruka zikomeye zikabakurikirana ubuzima bwabo bwose.”

Kubuzwa amahoro ku mwana bimugiraho ingaruka nyinshi zirimo; gutsindwa mu ishuri, kugira imyitwarire mibi, kwigunga no kwitera icyizere. Ashobora kandi kujya mu buzima bwo mu muhanda ndetse agahorana ipfunwe mu bandi.

Munezero Jeanne D’Arc/ Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *