Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yasabye amashuri kugenzura ko nta mwana winjira mu Kigo afite ibimenyetso bya Marburg, ababyeyi basabwa kutohereza ku ishuri umwana wabigaragaje naho abanyeshuri basabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda nk’abandi baturarwanda.
Ni amabwiriza iyi Minisiteri yashyizeho igendeye kuyashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima agomba gukurikizwa mu gihugu hose.
Aya mabwiriza akebura abanyeshuri ku Mico imwe n’imwe ikunda kubaranga irimo gutizanya imyambaro n’ibindi bikoresho.
Ni mu gihe kandi ibikorwa byo gusura abana biga baba mu bigo bibacumbikira bimenyerewe buri kwezi byahagaritse.
MINEDUC yatanze inama yuko umunyeshuri wakenera ibikoresho mu buryo bwihutirwa, Ubuyobozi bw’ishuri yigaho bwakorana n’ababyeyi bagashaka ubundi buryo babigezwaho.

IJAMBORYUMWANA.RW