Gisagara: Amarerero yazamuye imibereho y’abana afasha ababyeyi gukora batuje

Ababyeyi bo mu Mirenge ya Ndora, Muganza na Kibilizi yo mu Karere ka Gisagara barishimira gahunda yabashyiriweho y’amarerero y’abana babo yimukanwa, yazamuye imibereho myiza y’abana bikanabaha umutuzo mu kazi ka buri munsi. Ubusanzwe aba babyeyi, bakora akazi karimo gucukura amaterasi, guca imirwanyasuri ndetse no kwita ku buhumbikiro bw’ibiti byo gutera. Mu gukora irerero ryimukanwa, harebwa […]

Continue Reading

Padiri Katabogama Phocas ushinjwa gusambanya umwana yafunzwe iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarubuye rwategetse ko Padiri Katabogama Phocas wayoboraga Lycée de Rusumo mu Karere ka Kirehe ukurikiranyweho gusambanya umwana, akurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byo ashinjwa rigikomeje. Uwo mupadiri acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15 wigaga muri icyo kigo yayoboraga, yatawe muri yombi ku wa 9 Ukwakira 2024. Ubushinjacyaha […]

Continue Reading

Rusizi: Umusore w’imyaka 28 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka itatu

Umusore w’imyaka 28 wo mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka itatu nyuma yo kumushukisha igiceri cy’amafaranga 100 Frw. Tariki 25 Ukwakira 2024 ni bwo umubyeyi w’uwo mwana yatashye avuye guhinga, umwana w’imyaka itatu yari yasize mu rugo amubwira ko uyu musore w’imyaka 28 yaje mu rugo […]

Continue Reading

Gasabo: Umunyeshuri yishe mugenzi we bapfa umwembe

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2024, ni bwo inkuru yacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, ivuga ko mu Karere ka Gasabo ku Ishuri Ribanza rya Ngara riherereye mu Murenge wa Bumbogo, umwana ashobora kuba yivuganye mugenzi we amukubise igipfunsi. Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yahamije aya makuru, ko umunyeshuri umwe yapfuye […]

Continue Reading

Rusizi: Imbangukiragutabara yari itwaye umugore utwite n’umubyeyi ufite uruhinja yakoze impanuka

Imbangukiragutabara y’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo, mu Murenge wa Butare, Akarere ka Rusizi, yari ijyanye umugore utwite inda y’amezi ane n’uruhinja rw’amezi 8 ku bitaro bya Mibilizi yakoze impanuka. Impanuka yabaye ahagana saa munani n’iminota 50 z’igicuku gishyira ku  Cyumweru tariki ya 27 Ukwakira 2024, ibera mu Mudugudu wa Kabugarama, Akagari ka Cyingwa, Umurenge wa Gitambi, […]

Continue Reading

Hagaragajwe igikoma mu nkokora uburezi bw’ikoranabuhanga

Mu 2017 nibwo hashyizweho gahunda ya leta y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere mu byiciro byose. Ni nabwo hatangijwe gahunda yo kugeza ikoranabuhanga mu mashuri, hatangwa ibikoresho byayo, murandasi ndetse n’amahugurwa y’abarimu ku bijyanye n’ikoranabunga. Gahunda ya NST1 iteganyijwe kurangirana n’umwaka wa 2024, ntabwo isize igejeje ikoranabuhanga mu mashuri yose mu Rwanda, ari nayo mpamvu Minisiteri […]

Continue Reading

Bugesera: Gahunda nzamurabushobozi yafashije abanyeshuri 4.000 kwimuka

Kuwa 29 Nyakanga 2024 nibwo Leta yashyizeho gahunda ya nzamurubushobozi ku bana basibiye. Ni gahunda yashyizwe mu mashuri abanza kugira ngo ifashe abanyeshuri bagize munsi y’amanota 50% kuzamuka mu manota yabo. Mu Karere ka Bugesera ho abana bagombaga gusibira bari 18,000, bahita bajya muri gahunda ya nzamurabushobozi kugira ngo nabo babe bakwimuka. Umuyobozi w’ishami ry’uburezi […]

Continue Reading

Rusizi: Imvura yasenye ibyumba bibiri  by’ishuri abana batatu barakomereka

Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yasenye ibyumba bibiri by’ishuri rya GS Kibangira  ryo mu Kagari ka Ryankana  mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi abana batatu barakomereka byoroheje. Iki kiza kibasiye iki kigo cy’ishuri ku gicamunsi wo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2024, ku isaha ya saa munani n’iminota mirongo ine n’itanu (14h45). […]

Continue Reading

Gasabo: Inkuba yakubise abana batatu bavukana barapfa

Mu Mudugudu wa Gikumba, Akagari ka Nyabikenke, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, inkuba yakubise abana batatu bavukana bahita bitaba Imana. Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 23 Ukwakira 2024, ubwo imvura yagwaga ivanzemo n’inkuba. Umwe mu batuye muri ako gace, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko inkuba yakubise abo […]

Continue Reading

Gatsibo: Umugore n’umwana bahitanwe n’ikirombe

Abaturage bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Remera bagwiriwe n’ikirombe babiri muri bo barimo umugore n’umwana w’imyaka 14, bahita bitaba Imana. Iyo mpanuka yabereye mu Kirombe kiri mu Kagari ka Kigabiro mu Mudugudu wa Kanyinya mu isambu isanzwe ari iy’umuturage itaragenewe ubucukuzi. Abaturage bari hafi y’aho ibyo bayebereye […]

Continue Reading