MINEDUC yihanganishije ababyeyi baburiye abana mu mpanuka y’i Nyamasheke

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yihanganishije ababyeyi b’abana baguye mu mpanuka y’imodoka yatwaraga abanyeshuri bo ku ishuri ryigenga rya St Mathews kandi yifuriza abakiri mu bitaro gukira vuba. Ni impanuka yabereye mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Ntendezi, Umurenge wa Ruharambuga ku Gicamunsi cyo kuri ku wa 19 Nzeri 2024. Mu butumwa yanyujije kuri twitter MINEDUC yavuze […]

Continue Reading

Nyamasheke: Polisi yatangaje imibare y’abaguye n’abakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yari itwaye abanyeshuri

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangaje ko abanyeshuri babiri aribo bamaze gupfa bazize impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri bo ku ishuri ryigenga rya St Mathews naho 32 bakomeretse bakomeje kwitabwaho. Ni impanuka yabereye mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Ntendezi, Umurenge wa Ruharambuga ku wa 19 Nzeli 2024. Nyuma yuko hagiye hatangazwa […]

Continue Reading

Nyamasheke: Imodoka itwara abanyeshuri yakoze impanuka ikomeye

Mu murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka ikomeye y’imodoka itwara abanyeshuri 10 muri bo bitaba Imana. Iyo modoka yangiritse bikomeye yavaga ku ishuri rya St. Matthews icyuye abanyeshuri iza guta umuhanda nkuko amafoto arimo gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza. Amakuru aravuga ko abanyeshuri babiri bahise bitaba Imana, abandi bakomeretse bahita bajyanwa ku […]

Continue Reading

Abarimu batangiye guhugurwa ku kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ifatanyije na Minisiteri y’Uburezi byatangije amahugurwa y’abarimu 2949 bigisha isomo ry’amateka mu mashuri yisumbuye agamije guhuriza hamwe ubumenyi n’impinduka zabaye mu myigishirize y’iryo somo. Aya mahugurwa yatangiye ku wa 16 Nzeri akazageza ku wa 14 Ukwakira 2024, biteganyijwe ko azitabirwa n’abarimu bagera ku 2949 baturuka mu gihugu hose bazayitabira mu […]

Continue Reading

Nyanza: Umwana yaguye mu cyuzi arapfa

Mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Ntyazo mu kagari ka Cyotamakara mu Mudugudu wa Bayi haravugwa inkuru y’umwana wajyanye n’abandi koga mu cyuzi akarohana agapfa. Ikinyamakuru Umuseke cyanditse ko uwo umwana witwa Twagirayezu Dieudonné w’imyaka 15 yaguye mu cyuzi cyacukuwe n’umuturage wo muri kariya gace, ubwo we na mugenzi we bajyanaga koga. Umunyamabanga Nshingwabikorwa […]

Continue Reading

RIB yakiriye ibirego by’abana barenga ibihumbi 14 basambanyijwe mu myaka itatu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko mu myaka itatu ishize icyaha cyo gusambanya abana ari cyo cyaje ku isonga mu ihohoterwa ribakorerwa, rwibutsa abantu ko cyashyizwe mu byaha bidasaza kandi ko uwagikorewe adashobora kungwa n’uwagikoze. Ni imibare yo kuva mu 2021 kugeza mu 2024 hagati, aho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022 abana 5,143 bakorewe […]

Continue Reading

Ubushakashatsi bwagaragaje ishusho y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu mashuri yisumbuye

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango wa Young Women’s Christian Association (YWCA) ufatanyije na Never Again Rwanda, bwagaragaje ko mu mashuri yisumbuye mu Rwanda hagaragara ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina birimo ibikorwa hagati y’abanyeshuri ubwabo ndetse n’ibikorwa n’abarimu. Ubushakashatsi bwakorewe ku banyeshuri 662 mu bigo 10 bitandukanye. Bwagaragaje ko 87,0% by’abahungu bakoresha amagambo mabi mu gihe abakobwa banze […]

Continue Reading

REB yahize guhugura abarimu ku bumenyi bugezweho

Umuyobozi Mukuru rw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, Dr. Nelson Mbarushimana yatangaje ko muri uyu mwaka mushya w’amashuri bazashyira imbere guhugura abarimu ku bijyanye n’ubumenyi bugezweho mu kinyejana cya 21, bikazajyanishwa no kubaha mudasobwa zibafasha kwigisha bakoresheje ikoranabuhanga. Igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri cyatangiye tariki 9 Nzeri 2024, Ndetse REB igaragaza ko uretse aho abanyeshuri […]

Continue Reading

Butaro: Hatashywe icyumba kizajya cyakira abana bakeneye ubuvuzi bwo kubagwa

Mu bitaro bya Butaro biherereye mu Karere ka Burera, hatashywe icyumba kigenewe by’umwihariko ubuvuzi bwo kubaga abana bafite indwara zitandukanye zirimo na kanseri. Abahivuriza barishimira ko bibaruhuye ingendo kuko batazongera koherezwa i Kigali. Ni icyumba kigizwe n’ibikoresho byagenewe kubaga abana, undi mwihariko ni ibishushanyo by’abana bitatse iki cyumba ku buryo abana bahabwa ubuvuzi butabatera ubwoba […]

Continue Reading

Musenyeri Sinayobye yagaragaje ‘utugoroba tw’abana’ nk’umuti urambye ku bibazo byugarije umuryango

Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Cyangungu, Sinayobye Edouard, yavuze ko bahisemo kurandura amakimbirane yo mu ngo bahereye mu bana bato kuko basanze ari yo nzira nziza yatuma aranduka burundu. Yabivuze ku wa 6 Nzeri 2024, ubwo hatangizwaga ihuriro ry’imiryango ryatumiwemo abashakanye (imiryango 500), bivuze ko ryitabiriwe n’abagera ku 1000. Ni ihuriro ryabaye mu gihe mu […]

Continue Reading