Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa mu Mpuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa muntu, CLADHO akaba n’umugenzuzi w’uburenganzira bw’umwana ku rwego rw’igihugu, Murwanashyaka Evariste avuga ko inzego z’ibanze zigomba gufata iya mbere mu kibazo cy’abana bo mu muhanda baharanira ko umwana wagiye ashakishwa akagarurwa mu muryango byihuse.
Iki ni igisubizo cyumvikanisha ko abana bashya bajya mu muhanda bagabanyuka hanyuma Leta n’abafatanyabikorwa bayo bagasigara bahanganye no gukuramo abasanzwe, gukemura ibyabakuye mu miryango yabo, kuyibasubizamo no kubashyira mu mashuri.
Murwanashyaka Evariste avuga ko ikibazo cya mbere gikomeye gituma umwana ajya mu muhanda akahamara igihe kirekire, ari ukuba umwana abura, abakagombye kubikurikirana mu maguru mashya bakicecekera. Ibyo bituma umwana agera mu muhanda akahamara igihe kirekire.
Ati “Imbogamizi ya mbere ni uburyo baba baje mu muhanda, ikibazo kiba cyatumye baza ndetse n’aho baturutse ntibamenye ko bahavuye ngo babikurikirane hakiri kare. Mu nzego z’ibanze umwana avuye mu Mudugudu akabura Mugitondo bakazinduka bamushakisha bamubona ataragera ku muhanda bigatuma wa mwana agaruka mu muryango.”
Ku kijyanye no gusubiza mu miryango abana bo mu muhanda agaragaza impungenge ahuriyeho na benshi.
Ati “Icya Kabiri ni uburyo bakurwamo, kuvana umwana mu muhanda ukamusubiza iwabo udakemuye ikibazo cyatumye avayo, kubavanayo nk’abantu bateje ibibazo Kandi bafite ibibazo, baragucunga ku jisho wabageza mu rugo bakagaruka kuko uburyo wabavanyemo ntabwo babwishimiye.”
Murwanashyaka avuga ko gukura mu muhanda abawusanzwemo n’abawugarutsemo nabyo bikwiye kwiganwa ubushishozi, bigakorwa n’itsinda ryihariye.
Agira ati “Hakwiye abajyanama mu by’ihungabana, abantu babishinzwe bazobereye iby’abana akaba aribo bajya babaganiriza bakanabafasha muri rwa rugendo rwo kuva mu muhanda, kurenza uko tubonamo inzego z’umutekano arizo zaje kibahiga.”
Murwanashyaka asanga kuba abana biyongera atari intege nke za Leta, ahubwo ari ikibazo cy’inzego nyinshi zifite aho zihuriye n’abana, cyakora inzego z’ibanze azishyira ku isonga mu bagomba gufata iya mbere.
Ati “Igisubizo cya mbere ni ugushyiraho uburyo bwo gukumira. Inzego z’ibanze zikabyinjiramo bakajya .”
Ku mpungenge zo gukemura ibibazo bituma abana bava mu miryango yabo mbere yo kubasubizayo, Murwanashyaka avuga ko mu gihe byananiranye ko ikibazo kiri mu muryango gikemurwa, ngo umwana awusubiremo ave mu muhanda, hakwitwbazwa Itegeko ry’umuryango n’iryo kurengera umwana.
Itegeko ry’umuryango rigaragaza ko umubyeyi ashobora kwamburwa inshingano, umwana agahabwa Malayika murinzi umwitaho akabaho atekanye.
Ijamboryumwana.rw