Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA cyatangaje ko kigiye gukemura burundu ikibazo cy’abana bo mu muhanda gihereye ku mpamvu zituma bava mu miryango yabo.
Byagarutseho nyuma yuko inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kurengera umwana, zihurije ku kuba hakiri abana bajya mu muhanda abandi bagasubirayo nyuma yo kuva mu Bigo Ngororamuco, bitewe n’uko impamvu zibatera kujya mu muhanda zitabanza gukurwaho mbere yo kubasubiza mu miryango yabo.
Hari mu biganiro nyunguranabitekerezo byahuje NCDA, Ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco, NRS, n’abo bafatanyabikorwa kuri uyu wa Gatanu taliki 27 Nzeri 2024 hagamijwe gushaka igisubizo cya burundu ku kibazo cy’abana bo mu muhanda.
Abitabiriye ibiganiro bahurije ku mpamvu zisanzwe zitera ikibazo cy’abana bo mu muhanda zirimo amakimbirane yo mu muryango, ubukene, ababyeyi batarera kibyeyi abana batabyaye cyangwa n’abababyaye ntibabiteho uko bikwiye n’izindi.
Ikibazo cyari gisigaye kwari ukureba Impamvu hari abana bahora bagaruka mu buzima bubi bwo mu muhanda n’impamvu abashya bayijyamo badakurikiranwa mu maguru mashya ngo basubizwe mu miryango yabo.
Umuyobozi wa SOS Children’s Village mu Rwanda, Kwizera Jean Bosco yavuze ko ikibazo gifite umuzi mu miryango bityo ko ariho kigomba kurandurirwa.
Ati: “Uruhare rukomeye cyane ni urwo mu muryango, ni ukubaka umuryango uhamye, ushikamye ushobora kurinda abawugize bose”.
Ubuhamya bushengura umutima burabyemeza
Ubuhamya bw’abana bo mu muhanda bwumvikanisha ko bawujyamo bashaka ubuhungiro gusa bagasanga ari uguhungira ubwayi mu kigunda.
Umwana muto tutatangarije amazina, agira ati: “Nagize ibyago byo kujya mu muhanda kubera ko Papa na Mama bararaga barwana nkagira agahinda mu mutima wanjye, nuko nagiye mu muhanda. Naje kwisanga muri gereza ya Muhanga ariko i Gitagata baza kumfata.”
Mugenzi we ati: “Papa yishe mama baramufunga njya kurererwa mu muryango wa mama baranyirukana ngiye mu wa papa nabo bakajya bantoteza abaturanyi bakampa akato ntibatume nkina n’abana babo ntabwo nigaga mpita njya mu muhanda mbigiriwemo inama nundi mwana.”
Hari n’uwagize ati “Ababyeyi banjye baratandukanye umugabo wa mama akajya ampohotera ansambanya akambwira ko nimbivuga azanyica yaje no kuntera inda mama abimenye ntiyabyakira baranyirukana nigira mu muhanda kuko nabonaga nta bundi buhungiro”.
Uyu we avuga ko mu muhanda bahagera bakabaho mu buzima bushaririye, ati” Nageze mu muhanda ubuzima burangora nkajya nkubitwa nsambanywa nabo tubana mu muhanda cyangwa abakarane ndetse n’abandi. Naje kubyara umwana arapfa kuko ntari mfite uburyo bwo ku mwitaho”.
Umuhanga mu by’imitekerereze y’abantu akaba n’umuyobozi w’Umuryango Uyisenga Ni Imanzi, Dr Uwihoreye Chaste, avuga ko uburyo bafatwa bageze mu muhanda bibagiraho ingaruka z’amarangamutima. Niho bakurizaho imico mibi bavugwaho irimo n’urugomo.
Ati: “Muri we aba yaratawe, twese iyo tubabonye tuti marine, na we ibyo abigira mu mutwe akumva ko yatawe ariko muri we akabura uburyo abasha kugenga amarangamutima, ushobora kumuvugisha akagutera icyuma.”
Abana bakeneye aho guturiza mbere yo kujya mu miryango, birashoboka?
Wumvise neza ubuhamya bw’abana bahoze mu buzima wo mu muhanda ariko bakaza kwakirwa muri SOS, wumva ko abana bavuye mu muhanda bakeneye kugira ahandi baturiza mbere yo gusubizwa ahari ibibazo bagiye bahunga.
Bagaragaza ko banekeye ahantu ho guturiza, uwiga akiga, ukina umupira akawukina n’uvurwa akavurwa.
Hari uwagize ati: “Nkigera muri SOS icyanshimishije nuko nahasanze abana twabanye mu muhanda nkasanga barafashe imico myiza. Narahageze mbona uburiri bwiza, bampa ibiryo byiza.”
Gahunda za leta zo mu bihe bitandukanye zagiye zumvikanisha ko umwana akwiye kurererwa mu muryango kuburyo gushyiraho ikigo gihoraho cyakira abo bana bitari muri gahunda.
Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta, avuga ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye bagiye kwibanda ku bituma abana bava mu miryango yabo mu rwego rwo gukemura burundu ikibazo cy’abana bo mu muhanda.
Ati: “Turashaka gukemura ibituma bava mu muryango. Twebwe twizera ko ikibazo cyo gukura abana mu muhanda kizakemuka burundu cyane cyane nidufatanya n’inzego tugakemura ibyo bibazo bituma abana bava iwabo.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), Mufulukye Fred, yemeza ko kudakemura ibyatumye abana bajya mu muhanda mbere yo kubasubiza mu miryango yabo bituma babakira kenshi.
Agira ati “Impamvu abana bajya kugororwa nyuma bakongera kwisangayo biterwa nuko ikibazo cyatumye bajya mu muhanda basanga kigihari [..] Iyo asubiyeyo cya kibazo kigihari birumvikana ibyago byo kongera gusubira muri bya bibazo biba byinshi cyane.”
Imibare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’Inama y’Igihugu y’Abana (NCC) muri Werurwe 2019 yagaragaje ko abana 2882 babaga mu mihanda.
Munezero Jeanne D’Arc/ Ijamboryumwana.rw