Abana bagwingira bazava kuri 33% bagere munsi ya 15% mu myaka itanu

Amakuru Uburezi

Mu byo Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kuba yagezeho mu myaka itanu ya manda yayo izageza mu 2029 (NST2), harimo kugabanya igipimo cy’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu kikava kuri 33% kikagera munsi ya 15%.

Ni ibintu bizagerwaho hashyirwa mu bikorwa uburyo bukomatanyije bwo gukangurira abaturage gutegura no guha abana indyo yuzuye; hanongerwa kandi hakanozwa imikorere y’ibigo mbonezamikurire y’abana bato (ECDs) ku nzego zose.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare na Minisiteri y’Ubuzima ku mibebereho y’Abaturarwanda (DHS 2020), bwagaragaje ko ku rwego rw’Igihugu igwingira ryavuye kuri 38% mu 2015 rikagera kuri 33% mu 2020.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi ishize (NST1), intego yari uko 2021 yasiga rigeze kuri 29.9%, naho mu 2024 rikazaba rigeze nibura kuri 19%.

Ikigo cy’Igihugu Cyita ku Buzima (RBC) kigaragaza ko igwingira ry’abana mu Mujyi wa Kigali riri ku kigero cya 14%, mu Ntara y’Amajyepfo biri 17,7%, Iburasirazuba 17,9%, Amajyaruguru 23,3%, naho Iburengerazuba ni 26,6%.

Guverinoma ivuga ko hazakomeza kunozwa ibikorwa by’isuku n’isukura kugira ngo iyo ntego kimwe n’izindi zo mu rwego rw’Ubuzima zizagerweho, hakazashyirwa imbaraga mu kwita cyane ku buzima bw’abana n’ababyeyi.

Ibyo bizakorwa hagamijwe kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara, ndetse n’uw’abana bapfa batarageza ku myaka itanu.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *