Nkombo: Abana barasaba kwigishwa Ikinyarwanda hakiri kare

Amakuru Uburezi Ubuzima

Nkombo ni umurenge wo mu karere ka Rusizi ugizwe n’ikirwa cyo mu kiyaga cya Kivu. Abatuye uyu Murenge bafite Ururimi rw’Amahavu bahuriyeho, ari narwo baganiramo.

Ibi bituma abana baho batinda kumenya Ikinyarwanda kuko kuri iki Kirwa gikoreshwa gake bakarwiga ari uko bageze ku ishuri. Aho niho bahera basaba ababyeyi babo kujya babigisha Ikinyarwanda bakiri bato.

Babitangaje ku wa 20 Nzeri 2024, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika. Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa tariki 8 Nzeri, ariko u Rwanda rwahisemo ko ibikorwa byo kwizihiza uyu munsi bimara ukwezi kose mu rwego rwo kumenyereza Abanyarwanda umuco wo gusoma no kwandika.

Havugimana Samuel w’imyaka 12 yabwiye IGIHE ko yatangiye kwiga Ikinyarwanda ari uko atangiye ishuri, ndetse n’ubu ntaramenya kukivuga neza.

Ati “Ni ikibazo kuba dutinda kukimenya kandi turi Abanyarwanda. Icyakorwa ni uko ababyeyi bacu bajya bagikoresha no mu rugo kuko bo abenshi barakizi.”

Igiraneza Ismael w’imyaka 13 avuga ko Ikinyarwanda yakimenye ari uko ageze mu ishuri, akavuga ko byatewe n’uko mu rugo no mu giturage baganira mu Mashi n’Amahavu.

Ati “N’ubu ntabwo ndakimenya neza ariko ndagerageza. Ngeze ku ishuri numvise ntewe ipfunwe no kuba ntazi Ikinyarwanda kandi ndi Umunyarwanda.”

Nyirangwabije Josiane w’imyaka 54 yavuze ko akenshi abaturage ba Nkombo bavuga Ikinyarwanda iyo bavuye ku Kirwa cya Nkombo bagiye mu yindi mirenge.

Ati “Biragoye ko umuturage wo ku Nkombo udakunda kujya mu bindi bice by’igihugu, ntagire n’amahirwe yo kwiga yamenya Ikinyarwanda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr. Anicet Kibiliga yavuze ko umunsi mpuzamahanga wo gusoma wibutsa Abanyarwanda ko umuco wo gusoma utarangirira ku ishuri, aboneraho gusaba ababyeyi ko bakwiye guha agaciro indimi zose.

Ati “Ururimi rwose ruremewe, wakoresha Amahavu, wakoresha Ikinyarwanda izo ndimi ziremewe. Icyo turi gukora ni ukugira ngo abavuka hano ku Nkombo batangire bazi Ikinyarwanda neza, basome, kandi noneho ntabwo ari ukuvuga ngo ni abana gusa, turifuza ko umuntu wese agira umuco wo gusoma bihereye no ku babyeyi bagasomera abana.”

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika, u Rwanda rwahisemo insanganyamatsiko ishishikariza abaturage kumenya izindi ndimi.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *