MINEDUC yihanganishije ababyeyi baburiye abana mu mpanuka y’i Nyamasheke

Amakuru Uburezi

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yihanganishije ababyeyi b’abana baguye mu mpanuka y’imodoka yatwaraga abanyeshuri bo ku ishuri ryigenga rya St Mathews kandi yifuriza abakiri mu bitaro gukira vuba.

Ni impanuka yabereye mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Ntendezi, Umurenge wa Ruharambuga ku Gicamunsi cyo kuri ku wa 19 Nzeri 2024.

Mu butumwa yanyujije kuri twitter MINEDUC yavuze ko yihanganishije imiryango y’abitabye Imana kandi yifurije gukira abakiri mu bitaro.

Ubutumwa bugira buti “Minisiteri y’Uburezi yifatanyije n’imiryango yabuze abana mu mpanuka y’imodoka yatwaraga abanyeshuri biga kuri Saint Matthew’s mu Karere ka Nyamasheke yabaye ku Gicamunsi cy’ejo, ku wa kane, tariki ya 19 Nzeri 2024. Abakomeretse bakiri mu bitaro, nabo turabifuriza gukira vuba”

Ni ubutumwa abakoresha urwo rubuka bakwiriye babaza iyo Minisiteri n’izindi nzego ikiza gukurikiraho mu rwego rwo kwita ku ngendo n’imodoka zitwara abanyeshuri bajya cyangwa bava ku ishuri.

Imibare yatangajwe na Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ivuga ko abana babiri aribo bitabye Imana baguye muri iyo mpanuka.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *