Australia yahagaritse ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ku bana

Amakuru Mu Mahanga

Ibihugu byinshi byagerageje guhagarika ikoreshwa ry’imbugankoranyambaga ku muntu wese utarageza ku myaka 18 ariko birananirana. Ese Australia yo izabigeraho?

Mu Cyumweru gishize Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese yatangaje ko igihugu giteganya kubuza abari munsi y’imyaka 18 gukoresha imbuga nkoranyambaga, ateguza igerageza mu mezi ari imbere.

Yari yavuze ko uwo mwanzuro ufashwe kubera ko imbuga nkoranyambaga zirimo kwangiza sosiyete ya kiriya gihugu, zikajyana abana kure y’inshuti za nyazo zikabaha n’amakuru ahabanye n’ukuri.

Kuva mu Ugushyingo umwaka ushize iki gihugu cyahagaritse ikoreshwa rya smart phone mu bigo by’amashuri bya Leta. Itegeko rishya rikaba rivuga ko imbuga nkoranyambaga zose zigomba gufungwa ntizifunguke ku bana ku bikoresho byose by’ikoranabuhanga.

Albanese yavuze ko ababyeyi bahangayikishijwe bikomeye n’ikoreshwa ry’izo mbuga ku bana babo bityo ko bafashe icyo cyemezo kuko aho bigeze bikabije.

Mu kwezi gushize ubushakashatsi bwagaragaje ko abanya Australia 61% bashyigikiye ko abari munsi y’imyaka 17 bakumirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Umuyobozi w’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana muri icyo gihugu we aheritse gusaba ko abari munsi y’imyaka 16 bakumirwa.

Australia sicyo gihugu cya mbere gifashe icyo cyemezo. Bimwe byagiye bifata ibyo byemezo mu buryo butandukanye birimo no gushyiraho amasaha abana bemerewe, kujya kuri Internet.

Igihugu giheruka gushyiraho amabwiriza agenga abana ku ikoreshwa rya internet ni Brazil cyabikoze muri Mata uyu mwaka.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *