Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangaje ko abanyeshuri babiri aribo bamaze gupfa bazize impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri bo ku ishuri ryigenga rya St Mathews naho 32 bakomeretse bakomeje kwitabwaho.
Ni impanuka yabereye mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Ntendezi, Umurenge wa Ruharambuga ku wa 19 Nzeli 2024.
Nyuma yuko hagiye hatangazwa imibare itandukanye, umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi yahamirije RBA ko abitabye Imana ari babiri naho abakomeretse bakomeje kwitabwaho ndetse hari icyizere ko batangira gusezererwa vuba.
Agaruka ku cyateye impanuka, yagize ati” Ubwo yamanukaga yerekeza muri centre ya Ntendezi yikanze igare, byari mu cyerekezo kimwe. Umushoferi mu gihe cyo kureba uko yahunga uwo munyegare nibwo yarengaga umuhanda igwa munsi y’umukingo. Abana babiri rero bitabye Imana hakomereka n’abandi 32″
“Kuva igihe byabereye n’aho bigeze dufite icyizere ko ntawongera kuhasiga ubuzima, abaganga barakomeza kubitaho kuburyo twizeye ko mu gihe kiza bamwe bashobora kugenda bataha hagasigaramo bake.”
SP Kayigi yasabye abarimu n’ababyeyi kurushaho kugenzura ibinyabiziga n’imyitwarire y’abo baha gutwara abanyeshuri.
Ati “Icyo dukangurira cyane abatwara ibinyabiziga ndetse n’ibigo by’amashuri n’ababyeyi ubwabo ni uko Ibigo by’amashuri n’ababyeyi bakwiriye gukorana kuburyo ababyeyi bakurikirana abana bajya mu modoka bate bajya ku mashuri? Bava ku mashuri gute? Kuburyo ntanumwe ukwiriye guharira undi cgangwa ngo atererane mugenzi we.
Ari ababyeyi bakwiriye kubigiramo uruhare n’ibigo bikabigiramo uruhare. Noneho abatwara izo modoka bagomba kuba ari abantu bafite imyitwarire mizima, bafite ikinyabupfura muri rusange n’abandi bose batwara abana ku mashuri baba abamotari, ababyeyi bakurikiranire hafi uburyo abana bava ku mashuri”.
Impanuka ikimara kuba abitabye Imana n’abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Bushenge.
Amakuru agera ku IJAMBORYUMWANA aravuga ko hari abamaze kohererwa ku bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.
Ijamboryumwana.rw
