Mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Ntyazo mu kagari ka Cyotamakara mu Mudugudu wa Bayi haravugwa inkuru y’umwana wajyanye n’abandi koga mu cyuzi akarohana agapfa.
Ikinyamakuru Umuseke cyanditse ko uwo umwana witwa Twagirayezu Dieudonné w’imyaka 15 yaguye mu cyuzi cyacukuwe n’umuturage wo muri kariya gace, ubwo we na mugenzi we bajyanaga koga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo, Alphonse Muhoza, yavuze ko iyo mpanuka ikiba bihutiye kujyana umurambo mu Bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.
Gitifu Muhoza asaba ababyeyi kwita ku bana babareba cyane ku buryo abo bana batajya ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Share