Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) kiratangaza ko bumwe mu burenganzira bw’umwana harimo no kugira uruhare mu bimukorerwa.
Umuyobozi Mukuru wa NCDA Ingabire Assumpta, yabigarutseho mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 02 Nzeri 2024 mu Karere ka Huye muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye mu Ntara y’Amajyepfo, hateraniye Inama Nkuru y’Igihugu y’Abana ku nshuro ya 17.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Ejo Ni njye”.
Ingabire, Umuyobozi Mukuru wa NCDA, avuga ko ari umwanya mwiza ku bana wo kuganira hagati yabo bakagaragaza ibitekerezo byabo ndetse n’uruhare rwabo mu bibakorerwa.
Yagize ati: “Ni uburenganzira bw’umwana kugira uruhare mu bimukorerwa, ni n’inshingano za Leta, abafatanyabikorwa, ababyeyi n’umuryango mugari kubahiriza ubwo burenganzira.
Niyo mpamvu iyi nama tuyiha agaciro gakomeye kuko abana babasha kutugaragariza ibyo kwitaho kugira ngo bakure neza, banezerewe, bakunzwe, bafite ubuzima bwiza, bafite indangagaciro, biga neza bagatsinda, bakunze igihugu, badahohoterwa, nta bibazo by’imirire mibi ndetse n’uburenganzira bwabo bwose bwubahirizwa mu miryango.”
NCDA igaragaza ko iyi nama igamije guha urubuga abana bagatanga ibitekerezo kuri gahunda z’igihugu no kugira uruhare mu bibakorerwa.
Inama Nkuru y’Igihugu y’Abana yagize uruhare runini mu gusubiza ibibazo bibangamiye abana; ihohoterwa rishingiye ku gitsina, guterwa inda, gukoreshwa imirimo ivunanye n’ibindi.
Binyuze muri komite z’abana zitorwa kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere, abana bose mu gihugu babasha gutanga ibitekerezo, bigashyikirizwa ababahagarariye kandi bikagezwa mu igenamigambi ry’igihugu.
Yakomoje ku gushyira imbaraga mu ishyirwamubikorwa ry’imyanzuro y’iyi nama.
Ati: “Ndibutsa ababyeyi, abafatanyabikorwa n’abagize umuryango muri rusange ko tudakwiye kugarukira ku nama gusa, ahubwo igikomeye ni ugushyira mu bikorwa imyanzuro iba yavuye muri iyi nama kuko ni bwo buryo bwiza bwo gusubiza ibibazo abana batugejejeho.”
Mu nama iheruka yabereye mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera, abana bahagarariye abandi batanze ibitekerezo byitaweho mu gutegura gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere (NST2).
Inama Nkuru y’Igihugu y’Abana yatangiye mu mwaka wa 2004. Abana bahagararira abandi batorwa binyuze mu mahuriro ya komite z’abana kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere, bagatorerwa manda y’imyaka 4.

Komite y’ihuriro ry’abana kuri buri rwego iba igizwe na Perezida, Visi Perezida, Umunyamabanga, Abajyanama Babiri n’uhagarariye abana bafite ubumuga.
Inkuru dukesha: ImvahoNshya