Abangavu barenga ibihumbi 10 babyaye bataruzuza imyaka 18 mu mezi atandatu ya mbere ya 2024

Umugenzuzi Mukuru w’Urwego rushinzwe kugenzura Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu (GMO) Ndine Umutoni Gatsinzi, yatangaje ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2024 abangavu barenga ibihumbi 10 babyaye batararenza imyaka 18, harimo n’abari munsi y’imyaka 14 bagera kuri 55. Yabigarutseho kuri uyu wa 30 Nzeri 2024 mu nama rusange ya 23 […]

Continue Reading

Icyakumira ubwiyongere bw’abana bo mu muhanda kigafasha gukuramo abasanzwe, mu mboni za Murwanashyaka wa CLADHO

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa mu Mpuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa muntu, CLADHO akaba n’umugenzuzi w’uburenganzira bw’umwana ku rwego rw’igihugu, Murwanashyaka Evariste avuga ko inzego z’ibanze zigomba gufata iya mbere mu kibazo cy’abana bo mu muhanda baharanira ko umwana wagiye ashakishwa akagarurwa mu muryango byihuse. Iki ni igisubizo cyumvikanisha ko abana bashya bajya mu muhanda bagabanyuka hanyuma […]

Continue Reading

Karongi: Umugabo wakekwagaho kwica umwana yibyariye yakatiwe gufungwa burundu

Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwahamije Baraturwango Nathan icyaha cy’ubwicanyi, n’icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu. Iki cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Kivomo, Akagali ka Gitarama, Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, ku wa 29 Kamena 2024. Kuri uwo munsi, uwo mugabo yafashe umuhoro atema mu mutwe umwana we bimuviramo […]

Continue Reading

NCDA igiye gukemura burundu ikibazo cy’abana bo mu muhanda igihereye mu mizi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA cyatangaje ko kigiye gukemura burundu ikibazo cy’abana bo mu muhanda gihereye ku mpamvu zituma bava mu miryango yabo. Byagarutseho nyuma yuko inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kurengera umwana, zihurije ku kuba hakiri abana bajya mu muhanda abandi bagasubirayo nyuma yo kuva mu Bigo Ngororamuco, bitewe n’uko […]

Continue Reading

Abana bagwingira bazava kuri 33% bagere munsi ya 15% mu myaka itanu

Mu byo Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kuba yagezeho mu myaka itanu ya manda yayo izageza mu 2029 (NST2), harimo kugabanya igipimo cy’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu kikava kuri 33% kikagera munsi ya 15%. Ni ibintu bizagerwaho hashyirwa mu bikorwa uburyo bukomatanyije bwo gukangurira abaturage gutegura no guha abana indyo yuzuye; hanongerwa kandi hakanozwa imikorere […]

Continue Reading

Abanyeshuri 145 ba mbere bakiriwe muri Ntare Louisenlund School

Abanyeshuri ba mbere 145 bakiriwe ku mugaragaro mu ishuri mpuzamahanga rya Ntare Louisenlund School rihereye mu Karere ka Bugesera, biyemeza kubyaza umusaruro ayo mahirwe ntagereranywa yo kwiga mu ishuri ry’ikitegererezo. Abo banyeshuri batangiye kuhiga muri uyu mwaka w’amashuri batoranyijwe mu batsinze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024. Bavuga ko gutsinda […]

Continue Reading

Intara y’Amajyaruguru mu ihurizo ryo kugabanya igwingira ry’abana kandi ikungahaye ku biribwa

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buvuga ko bwashyize imbaraga mu gukumira no kurwanya igwingira n’ imirire mibi y’’abana muri iyi ntara, hitabajwe ubufatanye bw’ inzego zitandukanye. Nubwo ari intara ikungahaye ku musaruro w’ubuhinzi igafatwa nk’ikigega cy’igihugu, iri mu za mbere zifite abana benshi bagwingiye. Guverineri w’iyo ntara, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko hakiri ihurizo rikomeye ryo kwigisha abaturage […]

Continue Reading

Instagram yashyizeho amabwiriza agamije kurengera ingimbi n’abangavu

Ikigo Meta, kibarizwamo imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, Instagram na WhatsApp, cyatangaje ko cyatangiye amavugurura n’amabwiriza mashya agamije kurengera abangavu n’ingimbi bakoresha Instagram. Meta imaze igihe iri ku gitutu cy’ababyeyi bayishinja gushyira mu kaga ubuzima bw’abana babo, bikaviramo bamwe guhindura imyitwarire no kwibasirwa n’indwara z’imitekerereze zirimo agahinda gakabije. Guhera tariki 17 Nzeri, Instagram yatangije uburyo bushya […]

Continue Reading

Nkombo: Abana barasaba kwigishwa Ikinyarwanda hakiri kare

Nkombo ni umurenge wo mu karere ka Rusizi ugizwe n’ikirwa cyo mu kiyaga cya Kivu. Abatuye uyu Murenge bafite Ururimi rw’Amahavu bahuriyeho, ari narwo baganiramo. Ibi bituma abana baho batinda kumenya Ikinyarwanda kuko kuri iki Kirwa gikoreshwa gake bakarwiga ari uko bageze ku ishuri. Aho niho bahera basaba ababyeyi babo kujya babigisha Ikinyarwanda bakiri bato. […]

Continue Reading

Australia yahagaritse ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ku bana

Ibihugu byinshi byagerageje guhagarika ikoreshwa ry’imbugankoranyambaga ku muntu wese utarageza ku myaka 18 ariko birananirana. Ese Australia yo izabigeraho? Mu Cyumweru gishize Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese yatangaje ko igihugu giteganya kubuza abari munsi y’imyaka 18 gukoresha imbuga nkoranyambaga, ateguza igerageza mu mezi ari imbere. Yari yavuze ko uwo mwanzuro ufashwe kubera ko imbuga […]

Continue Reading