NESA yatangaje igihe cy’itangira ry’umwaka w’amashuri wa 2024/2025

Amakuru Uburezi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA, cyatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2024/2025 uzatangira ku italiki 9 Nzeri 2024.

Itangazo icyo kigo cyashyize ku mbuga rigaragaza ko ingengabihe n’itangazwa ry’amanota y’abanyeshuri basoje amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bizatangazwa vuba.

Ku bijyanye n’ibizamini bisoza amashuri abanza, abanyeshuri barenga ibihumbi 200 nibo babikoze barimo abahungu barenga ibihumbi 91 n’abakobwa barenga ibihumbi 111.

Umwaka ushize Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko abakobwa bakunze gutsindira ku kigero cyo hejuru ugereranyije na basaza babo kuko mu banyeshuri bakoze ibizamini uko bari 201.679, hatsinze 91,09%, muri bo 55,29% bari abakobwa mu gihe 44.71% ari abahungu.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *