Kuva mu 2011 imyaka igera kuri 13 irashize u Rwanda rushyizeho Politiki y’igihugu y’imbonezamikurire y’abana bato (ECD Policy).
Isesengura ryakozwe nyuma y’imyaka itanu ishyizweho, ryerekanye ko ari Politiki nziza iganisha ku cyerekezo cy’igihugu cyo kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Byemejwe hashingiwe ko umwana wagiye mu irerero akura neza mu bwenge kandi atagwingiye, yagera n’igihe cyo kujya mu ishuri akiga neza.
Ibyo bituma agira imitekerereze iboneye agahanga udushya kandi akamenya gufata ibyemezo biboneye mu rwego rw’ubuyobozi cyangwa mu bindi nk’uwikorera.
Gahunda zitandukanye zo kumvikanisha imbonezamikurire y’abana bato zatumye izo ngo ziyongera n’abana bazijyamo bariyongera. Mu 2016 abana bazitabira bari 17% ubu bageze kuri 78%.
Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Munyemana Gilbert yavuze ko ubwo bwiyongere buturuka kuri serivisi za ECD zitangirwa ahegereye abaturage.
Ati “Ibyo byaturutse kuri Politiki ya leta, yatumye izo serivisi zitagitangirwa gusa ku mashuri ahubwo zikaba zishobora gutangirwa n’ahegereye abaturage. Hari aho abenshi bagiye bakoresha inzu zitakoreshwaga mbere, insengero zakoreshwaga ku wa Gatandatu cyangwa ku Cyumweru zikaba zishobora gukoreshwa n’iyindi minsi ariko na none hakabamo n’igice kinini cyane cy’Ingo Mbonezamikurire zikorera mu ngo z’abaturage.”
Munyemana avuga ko ibyo umwana abonera muri ECD birimo indyo nziza, ibijyanye no kubarinda ibyabahungabanya, isuku no kubategurira kujya mu mashuri ari byo bituma zifatwa nk’inkingi ikomeye ku bukungu bushingiye ku bumenyi.
Ati “Ibyo nibyo bizadufasha gutuma igihugu cyacu kigira umunyarwanda ushoboye uzatuma tugera no ku ntego twihaye mu byerekezo bitandukanye 2035, 2050 aho bizashingira ku bwenge cyane kurusha icyo twakwita ubukungu dusanzwe tureba nk’ubuhinzi ahubwo hakiyongeraho serivisi zizaturuka ku muntu wise neza wakoze neza kandi ushobora guteza igihugu cye imbere.”
Ku rundi ruhande ariko imibare igaragaza ko hari abana bagera kuri 22% batajya muri ECD.
Munyemana yavuze ko ari kimwe mu bizarebwaho mu nama y’iminsi Itatu Iri kubera i Kigali yiga ku iterambere ry’ingo mbonezamikurire y’abana bato ihurije hamwe abafatanyabikorwa batandukanye.
Ubwo yatangizaga iyo nama Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Batamuliza Mireille yongeye gushishikariza ababyeyi kujyana abana babo mu marerero abegereye.
Ati “ Ni ngombwa kwita ku mwana hakiri kare kuko hafi 80% by’ubwonko biremwa mu myaka itatu ya mbere y’ubuzima bwe.”
U Rwanda rwiyemeje gushyira imbonezamikurire y’abana bato mu by’ibanze, mu rwego rwo gutegura abanyabwenge b’ejo hazaza.
Isesengura ryagaragaje ko nibura ifaranga rimwe rimutanzweho riba rizazana inyungu ya 54 Frw ni mu gihe kandi mu 2050 igihugu kizaba kizigama cyangwa gikoresha mu bindi ibihumbi by’amamiliyari yashoboraga kuzakoreshwa mu guhangana n’ingaruka z’imirire mibi n’igwingira.
Ubushakashatsi bwakozwe na NCDA bwagaragaje ko abana banyuze muri ECD mu 2013 na 2014 ubu bageze mu mwaka wa kabiri n’uwa gatatu wisumbuye nta wusibira cyangwa ngo ajye munsi y’amanota 70%.
Impuguke zitandukanye zigaragaza ko kugira ngo u Rwanda rugere ku cyerekezo rwihaye cya 2050 hakenewe kubaka uburezi butajegajega. Ibi ngo ni bimwe mu bizanatuma u Rwanda rugira ubukungu bushingiye ku bumenyi.


Ijamboryumwana.rw