MINEDUC igiye gutanga buruse zo kwiga muri Ntare Louisenlund School

Amakuru Uburezi Uncategorized

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko muri Nzeri 2024 izatanga buruse zo kwiga muri Ntare Louisenlund School, ku banyeshuri 80 bazaba baratsinze neza amasomo y’ubumenyi, imibare n’icyongereza mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza.

Ntare Louisenlund School ni ishuri Mpuzamahanga ritegura inzobere mu bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga. Mu Rwanda, riherereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Amanota namara gusohoka, abanyeshuri 240 bafite impano zidasanzwe mu masomo y’Imibare, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (STEM) bazaba batsinze neza kurusha abandi nibo bazahabwa amahirwe yo gusaba buruse.

Abo nibo bazavamo 80 b’Abanyarwanda bazazihabwa binyuze mu irushanwa. Umwana uzahabwa buruse azakomeza kuyihabwa kugeza arangije amasomo muri iryo shuri mu gihe cyose azaba yakomeje kugira amanota amwemerera kwimuka.

Umuyobozi wa Ntare Louisenlund School, Damien Paul Vassallo yavuze ko mu Cyumweru gishize itsinda ry’abarimu baturutse mu bihugu 10 bitandukanye, ryageze muri iryo shuri kugira ngo bategure kwakira abo banyeshuri.

Ati “Ubu bari gukora cyane, bategura umwaka mushya w’amashuri bitegura kubakira nk’icyiciro cya mbere. Abo barimu baturutse mu bihugu 10 byo hirya no hino ku Isi.”

Umuyobozi wa Ntare Louisenlund School, Damien Paul Vassallo

Inzira yo gutoranya abujuje ibisabwa

Abazahabwa buruse ni abana b’Abanyarwanda bazaba barakoreye ibizamini bisoza amashuri abanza mu Rwanda, bazagira amanota meza mu bumenyi, imibare, n’icyongereza kandi bifuza gukomeza kwiga mu masomo y’ubumenyi, ikoranabuhanga, ubugenge, n’imibare (STEM).

Abakandida bose bujuje ibisabwa bazahabwa ubutumire bwo gupiganira izi buruse nyuma yo gutangazwa kw’amanota y’Ibizamini bisoza amashuri abanza.

Abanyeshuri 240 bazatoranywa na Minisiteri y’Uburezi hashingiwe ku manota bazabona mu masomo y’imibare n’ubumenyi.

Abazaba batoranyijwe mu cyiciro cya mbere bazanyura mu irushanwa ry’iminsi ibiri rizaba hagati y’amatariki 7-18 Nzeri 2024.

Iryo rushanwa niryo rizagaragaza niba koko bakwiye guhabwa buruse yo kwiga muri iri shuri. Abazaba batsinze bazahita bahabwa ubutumire bwo gutangira kwiga guhera tariki 23 Nzeri 2024.

Nubwo gutoranya abazajya kwiga muri iryo shuri bizakorwa nyuma yo gusohoka kw’amanota y’ibizamini bya leta, abanyeshuri biyumvamo gutsinda siyansi batangiye kwiyandikisha (https://ntarelouisenlundschool.openapply.com/) kugira ngo amanota nasohoka abazaba baraje muri 240 bazahite ahabwa ubutumire, bahatanire buruse.

Ntare School Rwanda ryashinzwe biturutse ku gitekerezo cya bamwe mu bize muri Ntare School yo muri Uganda, bibumbiye mu Ihuriro, Ntare School Old Boys Association (NSOBA).

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *