Abanyeshuri bagera ku 100 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo mu Karere ka Musanze, muri iki gihe cy’ibiruhuko, barimo kwigishwa gukora imashini zishobora gukora imirimo nk’iyo abantu bakora zizwi nka Robots.
Abatoranyijwe mu bigo bitandukanye ni abatsinda neza Siyansi harimo n’isomo ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga riciriritse rizwi nka SET mu mashuri abanza.
Iyi gahunda yatangiye ku wa 12 Kanama ikazarangira ku italiki 23 Kanama 2024.
Ni gahunda abana bishimira ko yabakuye mu bwigunge, ikabarinda ubuzererezi nkuko Ineza Yvan urangije amashuri abanza kuri G.S Kampanga yabibwiye KigaliToday.
Yagize ati: “Muri iki gihe cy’ibiruhuko, twirirwaga mu rugo tudafite icyo dukora, hakaba ubwo dutoroka ababyeyi, tukajya kuzerera kubera ko ntacyo twabaga dufite duhugiraho. Kuba badufashije tukitabira aya masomo, biradufasha cyane kwiyibutsa no kwiyungura ibindi bishya, bidufasha kurushaho gukunda ikoranabuhanga”.
Mu gukora izo Robot, abana bifashisha ibikoresho basanzwe bakinisha birimo amakarito, impapuro, amacupa, imifuniko y’ibikombe, imbaho, ibiti n’ibindi, bakagenda bongeraho ibikoresho bikoranywe ikoranabuhanga.
Nibyo babasha gukoramo imodoka ibasha kugenda bitagombeye ko itwarwa n’umushoferi, indege nto itagira umupilote izwi nka ’Drone’, igikoresho kijugunywamo imyanda bitabaye ngombwa ko bagikoraho, ivomero ritanga amazi batarindiye kurifungura, inzogera yirangira mu gihe hari uwegereye agace iherereyemo, amatara yo mu mihanda ayobora ibinyabiziga mu buryo bubirinda kugongana n’ibindi.
Umuyobozi wa Right To Play yateguye icyo gikorwa Nyirabatoni Clementine, yavuze ko ikigamijwe ari ugukundisha abana ikoranabuhanga no kubatoza kurigira umuco bakiri bato.
Agira ati: “Gukundisha abana ikoranabuhanga bakiri bato bibafasha gukura bariha agaciro no kuba bagira intumbero zo kuribyaza umusaruro. Nk’ubu dufite ingero z’abana batangiye kureba uko bakora amatara agenewe kuyobora ibinyabiziga mu byerekezo binyuranye by’imihanda (Traffic lights) ashobora gukumira impanuka z’ibinyabiziga cyangwa ukubyigana kwabyo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Kayiranga Théobard, akangurira aba bana kubyaza umusaruro iyi gahunda, yabashyiriweho nk’uburyo bwo kuzamura urwego rw’ubumenyi bariho, bwaberekeza mu rugendo u Rwanda rurimo rw’ibikorwa byubakiye ku ikoranabuhanga.
Mu gihe cy’ibyumweru bibiri bitegenyijwe ko iyi gahunda izamara, abagenerwabikorwa bayo, ni abana batoranyijwe mu bigo by’amashuri 25, birimo ibya Leta n’ibyigenga byo Karere ka Musanze.
Ijamboryumwana.rw