Nyagatare: Ababyeyi batarohereza abana babo muri gahunda nzamurabushobozi bahawe ubutumwa

Amakuru Uburezi Uncategorized

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, yasabye ababyeyi bafite abana batsinzwe amasomo asoza umwaka w’amashuri 2023/2024, kubohereza ku ishuri kugira ngo badacikanwa na gahunda nzamurabushobozi bikazabaviramo kugira ipfunwe ryo gusibira bishobora no kubatera guta ishuri.

Mu Karere ka Nyagatare abanyeshuri barebwa n’iyi gahunda ni 23,029 ariko kugera tariki ya 09 Kanama 2024, abamaze kwitabira amasomo ni 18,676 bangana na 81.1%.
Abanyeshuri barebwa n’iyi gahunda ni abiga mu mwaka wa mbere kugera mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza bikaba biteganyijwe ko bazasoza amasomo tariki ya 30 Kanama 2024.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko abagomba kwiga muri iyi gahunda ari abatsinzwe amasomo babonye amanota ari munsi ya 40%.

Avuga ko iyi gahunda izabafasha cyane kuko abarimu bazabasha kubakurikirana neza bitandukanye na mbere bari benshi mu ishuri.

Abazatsinda ibizamini neza ngo bazagira amahirwe yo kwimuka nka bagenzi babo batsinze mbere.

Ati “Bazahabwa ibizamini nanone turebe ni bande ababishoboye bimukire mu yindi myaka. Ni gahunda yo gufasha kandi abana mu kiruhuko kugira ngo bakomeze kwitabwaho nabo bakarushaho gukunda ishuri.”

Gahunda nzamurabushobozi uretse ngo gukundisha abana ishuri ngo inafasha ababyeyi kugira indi mirimo bakora kuko abana baba bari ku ishuri kandi bitaweho kuko bahabwa n’igikoma.

Avuga ko ababyeyi batarohereza abana babo ku ishuri kandi baratsinzwe bagiye kuzakurikiranwa kuko barimo kuvutsa abana amahirwe yo kwimuka ndetse no kubangisha ishuri kuko bishobora kubavirimo no kurita.

Yagize ati “Ubu turimo gukora urutonde kugira ngo ababyeyi batarohereza abana babo tuzabakurikirane kuko ntibikwiye ko Leta ishyiraho gahunda yo gufasha umwana ngo umubyeyi amwicire ayo mahirwe, ibyo bishobora kuzatuviramo ko abana bata ishuri kandi ataribyo.”

Yibutsa ababyeyi kandi ko ari uburenganzira bw’umwana kwiga no kwitabwaho bityo badakwiye kubavutsa aya mahirwe yo kongera kwiga bakareba ko batsinda ibyari byabananiye mbere bakimuka.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *