Abana b’amezi 7 bavukanye ubumuga bagiye kujya bafashwa gukura bumva kandi bavuga nk’abandi (Video)

Amakuru Ijwi ry' Abana Uburezi Uncategorized

Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve, haherutse gutangizwa Ikigo gifasha abana kugira umudendezo wo kumva no kuvuga cyiswe RISHI (Rwanda Institute for Speech and Hearing Independence: RISHI).

Ni Ikigo kizajya cyakira abana bari hagati y’amezi arindwi n’myaka itanu bavukanye ubumuga bwo kutumva no kutavuga, kibafashe kuzamura ubushobozi bwo kumva no kuvuga.

Nyuma bazajya bakomereza mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye, amakuru na za Kaminuza badakenera abasemuzi cyangwa ururimi rw’amarenga. Byumvikanisha ko mu buzima busanzwe bazajya bumvikana n’abandi badafite ubumuga.

Kumva ko uwavukanye ubwo bumuga hari icyakorwa akajya yumva kandi akanavuga si ikintu buri muntu yahita yiyumvisha.

Mu kiganiro yagiranye n’IJAMBORYUMWANA, umuyobozi wa RISHI, Nduwayesu Elie yavuze ko na we akibyumva byamutunguye akabyemera ari uko ageze aho bikorwa.

Ati “Nanjye sinarinzi ko bishoboka, kuva namenya amakuru yuko umwana uvutse, atumva atavuga bishoboka yuko yahabwa ubushobozi bwo kumva, akanavuga igihe cyose akiri hano ku Isi.”

Akimara kubyumva yakoze urugendo shuri mu Kigo cyo mu Buhindi kibikora asanga inkuru ari impamo. Nyuma nibwo ikigo RISHI cyohereje abakozi bacyo bajya kubyiga mbere yo kwiyemeza kubikora mu Rwanda.

Nduwayesu avuga ko yasanze ibyo umuntu avuga biva mu makuru aba yarumvise kuva akiri muto ubwonko bukayabika, bityo umuntu wumva agira umuhate wo kuvuga.

Ati “Abana bose biga ntakindi tubaha ni amakuru niba umwana tumwigisha imibare ni amakuru kuko umuntu avuga ibyo yumvise. Uwo mwana na we rero kugira ngo avuge akeneye amakuru kandi ayabona hose, ayabona mu ishuri akayabona no mu rugo. Bizasaba ko umubyeyi ajya azana n’umwana we.”

Umuyobozi w’Ikigo gifasha abana kugira umudendezo wo kumva no kuvuga, RISHI , Nduwayesu Elie.

Umwana afashwa ate kumva no kuvuga kandi yaravukanye ubwo bumuga?

Ikigo cyigisha abana bato kuvuga no kumva kandi baravukanye ubumuga, kigomba kuba gifite ibyumba by’amashuri byabugenewe bitinjiza amajwi avuye hanze, kuburyo umwana yumva ibyo mwalimu amwigisha gusa.

Kigomba kugira abarimu bashishikariye uwo murimo, abahanga mu by’amajwi arinabo bapima ikigero umwana yumvaho n’utwuma dufasha ufite ubumuga kumva.

Utwo twuma nitwo dufasha umwana kumva. Umwana akambikwa hamaze gupimwa ikigero cy’ijwi yakira kugira ngo ritaba ryarenza urugero rikamwangiza.

Ka kuma niko gafasha umwana kumva ibyo mwalimu cyangwa undi muntu amubwiye akagenda abifata nk’uko abandi bana bamenya ibintu. Uko yumva niko yihatira kuvuga ijwi rikagenda risohoka kugeza ubwo abasha kuvuga neza.

Rukundo Elvine wahuguriwe kwigisha abo bana avuga ko kubigisha bitandukanye n’uburezi busanzwe.

Ati “Ni umwalimu ugomba kuvuga. Igihe cyose aba ari kuvuga akantu kose abonye aba agomba kukavuga kugira ngo umwana akomeze agire ya makuru menshi azakomeza kugenda avuga hirya no hino rero agakora n’ibishokoba byose kugira ngo wa mwana avuge. Niba amubwiye ati ‘kariya ni umuserebanya’ agomba kureba neza ko wa mwana asubiramo cya kintu kugira ngo wa mwana na we yumve ko ashobora kuba yavuga.”

Mugenzi we, Umulisa Mireille avuga ko atari amashuri agira igihe cyo kwiga ngo azagire n’igihe cy’ibizamini ahubwo ko hari ubundi buryo bwo kumenya niba umwana ari kuzamura ubushobozi bwe bwo kumva no kuvuga.

Ati “Ntabwo bagira ibizamini bagira ifishi niba umwana yaraje adashobora kumenya niba bavuze izina rye, akageza aho uvuga izina rye akamenya ko ariwe bahamagaye. Icyo gihe uravuga ngo mu bijyanye n’imyumvire hari ikiri guhinduka ni uko tugenda tubibara.”

Nibura ishuri riba ririmo abana bane na mwalimu. Kurikira iyi Video usobanukirwa ibindi urimo kwibaza, birimo imyishyurire n’ibindi.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *