REB yakomoje ku byemezo byafatiwe ababyeyi batohereza abana babo muri gahunda nzamurabushobozi

Amakuru Uburezi

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Uburezi bw’Ibanze, REB Dr. Nelson Mbarushimana yatangaje ko gahunda nzamurabushobozi igitangira yitabiriwe n’abana bake nubwo baje kugenda biyongera uko iminsi ishira, avuga ko ababyeyi batarimo kohereza abana babo bazahamagazwa.

Iyi gahunda yashyiriweho abana biga mu mashuri abanza mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu biga mu bigo bya Leta n’ibifatanya na Leta ku bw’amasezerano batashoboye kwimuka muri uyu mwaka w’amashuri.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Uburezi bw’Ibanze, REB, Dr. Nelson Mbarushimana yabwiye RBA ko abanyeshuri barenga ibihumbi 345 bagize amanota ari munsi ya 50% bandikiwe ku ndangamanota zabo, bagomba kwitabira gahunda nzamurabushobozi ndetse ababyeyi babo bakwiye gukangukira kubohereza ku ishuri.

Yavuze ko ku munsi wa mbere batangira kwiga, hitabiriye bake cyane ariko nyuma bagenda biyongera.

Ati “Umubyeyi wese aho ari agomba kumenya ko umwana afite ari umukandida mu cyerekezo 2050. Kugira ngo abana dufite bazagire ubuzima bwiza, bazabeho neza bibesheho bakorere n’igihugu, umurongo umwe gusa uzadufasha kubigeraho ni uko umwana yiga.”

“Mu kwiga; umwana azajijuka, amenye ibiri kubera ku Isi, ari na yo mpamvu mboneraho umwanya wo gutanga ubutumwa ku mubyeyi ufite umwana wagombaga kujya muri iyi gahunda akaba akiri mu rugo, yumve ko adakunda igihugu.”

Dr. Mbarushimana yavuze ko ababyeyi batazohereza abana ku ishuri muri iyi gahunda bazahamagazwa bagasobanura impamvu bitwaye batyo kuko aya masomo atangirwa ku ishuri umwana yari asanzwe yigaho.

Ati “Tuzashaka uburyo aba babyeyi tubahwitura bagawe kubera ko batari kuzuza inshingano zabo.”

REB igaragaza ko ibiruhuko n’ubusanzwe bitavuze gushyira ku ruhande ibijyanye n’amasomo.

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi ya 2022/2023 igaragaza ko imibare y’abanyeshuri babonye amanota yo kwimuka bava mu mwaka umwe bajya mu wundi, bagabanyutse bava kuri 77% mu 2022 bagera kuri 75.7% mu 2023.

Ku rwego rw’igihugu, abasibira bavuye kuri 14.3% bagera kuri 19.1% mu 2023. Mu mashuri abanza ho imibare y’abasibira yaratumbagiye iva kuri 24.6% igera kuri 30.2%.

Iyo ikaba imwe mu mpamvu zatumye hashyirwaho gahunda Nzamurabushobozi iri gufasha abanyeshuri batsinzwe amasomo mu mashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *