Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) cyibukijwe ababyeyi ko konsa abana babo neza ari cyo kintu cy’ibanze kandi cy’ingenzi bagomba kubaha, kuko kibagirira akamaro mu buzima bwabo bwose.
NCDA yagarutse kuri ubu butumwa mu bukangurambaga bwo konsa neza buzamara ukwezi, bwatangijwe ku mugarararo kuri uyu wa 7 Kanama 2024 mu karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba.
Umuyobozi wa NCDA, Ingabire Assoumpta, yibukije ko ari byiza gutangira konsa umwana akivuka kugira ngo akure neza.
Ati: “Kugira ngo umwana w’Umunyarwanda wese uvutse akure neza, agire ubuzima bwiza nkuko igihugu kibyifuza, ni uko atangira yonka umuhondo ahabwa n’umubyeyi we”.
Yavuze ko ababyeyi bagomba kurenga ingorane z’ibibazo by’imibereho no kumva ko hari ibigomba gusimbura amashereka bakihatira konsa.
Yagize ati: “Iyo dusuzumye dusanga mu mpamvu zituma ababyeyi batacyonsa cyane, hari ubuzima bugenda buhinduka, bugasaba ko umubyeyi w’umugore nawe ajya gushakisha ibitunga urugo, bigatuma yibagirwa konsa. Indi mpamvu ni ubumenyi buke, ari nabwo butuma umubyeyi yumva ko hari ibindi byasimbura amashereka ariko babyeyi, nta kintu na kiwe gisimbura amashereka”.
Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ubuzima bw’Umubyeyi n’Umwana mu Kigo gishinzwe ubuzima RBC, Dr. Uwimana Aline yavuze ko umwana utonkejwe neza ashobora kugira ikibazo cy’imirire mibi no kugwingira, kandi ko umubyeyi agomba kuba atekanye kugira ngo bigerweho.
Yagize ati: “Iyo umubyeyi yitaweho neza akagira ubuzima bwiza no mu bijyanye n’imitekerereze, arahembera. Ariko iyo ahungabanye amashereka nayo aragenda kuko bihera mu bwonko.”
Ubushakashatsi bwakozwe ku buzima n’imibereho y’ingo mu 2015 (DHS 2015), bwagaragaje ko muri uwo mwaka u Rwanda rwari rufite abagore bonsa abana babo amezi atandatu nta kindi babavangiye bangana 87,3%. Nyuma y’imyaka itanu, ni ukuvuga muri 2020 umubare wabo waragabanutse ugera kuri 80,9%.
Insanganyamatsiko yahariwe ubukangurambaga bwo konsa, iragira iti, “Umwana wonse neza, Ishema ryacu”.
Ijamboryumwana.rw