MINEDUC yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange (Tron Commun), mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024, igaragaza ko abakobwa batsinze ku kigero cyo hejuru mu mashuri abanza, mu gihe abahungu batsinze neza mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye. Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, yagaragaje ko mu mashuri abanza, abakoze ibizamini […]

Continue Reading

NESA yatangaje igihe cy’itangira ry’umwaka w’amashuri wa 2024/2025

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA, cyatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2024/2025 uzatangira ku italiki 9 Nzeri 2024. Itangazo icyo kigo cyashyize ku mbuga rigaragaza ko ingengabihe n’itangazwa ry’amanota y’abanyeshuri basoje amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bizatangazwa vuba. Ku bijyanye n’ibizamini bisoza amashuri abanza, abanyeshuri barenga ibihumbi 200 nibo babikoze barimo abahungu barenga […]

Continue Reading

ECD yagaragajwe nk’inkingi ikomeye ku cyerekezo cy’ubukungu bushingiye ku bumenyi

Kuva mu 2011 imyaka igera kuri 13 irashize u Rwanda rushyizeho Politiki y’igihugu y’imbonezamikurire y’abana bato (ECD Policy). Isesengura ryakozwe nyuma y’imyaka itanu ishyizweho, ryerekanye ko ari Politiki nziza iganisha ku cyerekezo cy’igihugu cyo kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi. Byemejwe hashingiwe ko umwana wagiye mu irerero akura neza mu bwenge kandi atagwingiye, yagera n’igihe cyo […]

Continue Reading

MINEDUC igiye gutanga buruse zo kwiga muri Ntare Louisenlund School

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko muri Nzeri 2024 izatanga buruse zo kwiga muri Ntare Louisenlund School, ku banyeshuri 80 bazaba baratsinze neza amasomo y’ubumenyi, imibare n’icyongereza mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza. Ntare Louisenlund School ni ishuri Mpuzamahanga ritegura inzobere mu bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga. Mu Rwanda, riherereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera. Amanota […]

Continue Reading

Abarimu 1000 bigisha mu mashuri abanza barangije Kaminuza

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko abarimu igihumbi bigisha mu cyiciro cy’amashuri abanza mu Rwanda, basoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza . Umwuga wo kwigisha usaba abawukora guhora biyungura ubumenyi, bakanahabwa amahirwe yo gukomeza amashuri mu byiciro byisumbuyeho. Raporo ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza uko ibikorwa by’uburezi byari bihagaze mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023 igaragaza ko […]

Continue Reading

Musanze: Abanyeshuri batsinze neza SET bari kwigishwa gukora ‘Robots’

Abanyeshuri bagera ku 100 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo mu Karere ka Musanze, muri iki gihe cy’ibiruhuko, barimo kwigishwa gukora imashini zishobora gukora imirimo nk’iyo abantu bakora zizwi nka Robots. Abatoranyijwe mu bigo bitandukanye ni abatsinda neza Siyansi harimo n’isomo ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga riciriritse rizwi nka SET mu mashuri abanza. Iyi gahunda yatangiye ku wa […]

Continue Reading

Nyagatare: Ababyeyi batarohereza abana babo muri gahunda nzamurabushobozi bahawe ubutumwa

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, yasabye ababyeyi bafite abana batsinzwe amasomo asoza umwaka w’amashuri 2023/2024, kubohereza ku ishuri kugira ngo badacikanwa na gahunda nzamurabushobozi bikazabaviramo kugira ipfunwe ryo gusibira bishobora no kubatera guta ishuri. Mu Karere ka Nyagatare abanyeshuri barebwa n’iyi gahunda ni 23,029 ariko kugera tariki ya 09 Kanama […]

Continue Reading

Abana b’amezi 7 bavukanye ubumuga bagiye kujya bafashwa gukura bumva kandi bavuga nk’abandi (Video)

Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve, haherutse gutangizwa Ikigo gifasha abana kugira umudendezo wo kumva no kuvuga cyiswe RISHI (Rwanda Institute for Speech and Hearing Independence: RISHI). Ni Ikigo kizajya cyakira abana bari hagati y’amezi arindwi n’myaka itanu bavukanye ubumuga bwo kutumva no kutavuga, kibafashe kuzamura ubushobozi bwo kumva no kuvuga. Nyuma bazajya […]

Continue Reading

REB yakomoje ku byemezo byafatiwe ababyeyi batohereza abana babo muri gahunda nzamurabushobozi

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Uburezi bw’Ibanze, REB Dr. Nelson Mbarushimana yatangaje ko gahunda nzamurabushobozi igitangira yitabiriwe n’abana bake nubwo baje kugenda biyongera uko iminsi ishira, avuga ko ababyeyi batarimo kohereza abana babo bazahamagazwa. Iyi gahunda yashyiriweho abana biga mu mashuri abanza mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu biga mu bigo bya Leta n’ibifatanya na […]

Continue Reading

NCDA yibukije ababyeyi ko konka ari cyo kintu cy’ibanze umwana akenera mu buzima bwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) cyibukijwe ababyeyi ko konsa abana babo neza ari cyo kintu cy’ibanze kandi cy’ingenzi bagomba kubaha, kuko kibagirira akamaro mu buzima bwabo bwose. NCDA yagarutse kuri ubu butumwa mu bukangurambaga bwo konsa neza buzamara ukwezi, bwatangijwe ku mugarararo kuri uyu wa 7 Kanama 2024 mu karere ka Nyabihu […]

Continue Reading