Mu karere ka Nyanza umwana uri mu kigero cy’imyaka 15 yuriye imodoka yo mu bwoko bwa Fuso igenda, nyuma aza guhanuka agwa hasi bimuviramo urupfu, amakuru avuga ko umushoferi w’iyo modoka ari gukurikiranwa.
Byabereye mu mudugudu wa Rukari, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza gusa amakuru avuga ko nyakwigendera avuka mu kagari ka Runga, mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.
Umwe mu bakurikiranye aya makuru yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko nyakwigendera agihubuka kuri iyo modoka yari ivuye i Runga gutwara ibikoresho byo kubaka iminara, atahise apfa.
Yavuze ko yababaye cyane, Polisi irahagera ihamagara imbangukiragutabara na yo imujyana ku bitaro i Nyanza ari naho yapfiriye.
Ijamboryumwana.rw
Share