Ushobora kuba utarigeze utekereza icyo wakora igihe waba uburanye n’umwana wajyanye muri Stade Amahoro cyangwa icyo wakora ubonye umwana waburanye n’ababyeyi be aho hantu.
Stade Amahoro yubakwa hari ibyumba bibiri byashyizwemo byiswe ‘Lost Kids’ byagenewe guhuza abana baburanye n’ababyeyi babo, bakaba bahaturije kandi bitabwaho mu gihe ababyeyi bagishakishwa ngo bongere guhuzwa.
Ibi byumba byamenyekanye 4 Nyakanga 2024 mu birori byo kwizihiza imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe, byabereye kuri Stade Amahoro.
Ni kimwe mu byashimishije abitabiriye uwo munsi ubwo hari hatanzwe itangazo ko abafite abana bato hari ahantu bateguriwe hajyanye n’imyaka yabo.
Ikio cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA cyifashshijwe bya byumba maze cyegereza abana serivisi mbonezamikurire y’abana bato.
Byombi byashyizwemo ibyangombwa nkenerwa ku bana birimo ibikinisho, ibiryamirwa n’ibiribwa bitandukanye, maze kugeza igikorwa kirangiye.
Umuyobozi w’agategayo w’ishami rishinzwe kurengera abana no kwita ku mikurire yabo muri NCDA, Iradukunda Diane avuga ko byafashije abana n’ababyeyi gukurikira ibirori neza.
Ati “Kuri uriya munsi, kiriya cyumba cyakoreshejwe no kwakira abana kugira ngo bahahererwe serivisi z’imbonezamikurire y’abana bato, byari ibyumba bibiri aho twashyizemo ibikoresho byose nkenerwa kugira ngo twizere ko wa mwana yabonye za serivisi.”
Ibyumba byiswe ‘Lost Kids’ ubisanga hafi y’ahatangirwa ubutabazi bw’ibanze kuburyo umwana agize ikibazo, umugore utwite cyangwa umubyeyi wonsa waje kuhifashisha yafashwa byoroshye.
Ijamboryumwana.rw