Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA kirasaba abategura ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi birimo; ibirori, inama, amahugurwa n’ibindi, kujya bateganya aho abana bato bisanzurira, igihe cyose mu bitabira harimo abagore batwite, ababyeyi bonsa n’abafite abana bato.
Mu kiganiro n’Ikinyamakuru IJAMBORYUMWANA, Umuyobozi w’agategayo w’ishami rishinzwe kurengera abana no kwita ku mikurire yabo muri NCDA, Iradukunda Diane yavuze ko ibyo bituma umubyeyi akurikira neza igikorwa yitabiriye, umwana na we akaba aguwe neza ahabwa serivisi mbonezamikurire y’abana bato mu gihe icyo gikorwa kirimo kuba.
Ati “Twaje gusanga iyo habayeho iminsi mikuru itumiwemo ababyeyi, usanga rimwe na rimwe bazana n’abana bato kuko baba bacyonka ugasanga umubyeyi ntabasha gukurikira neza umuhango yitabiriye. Ikindi n’umwana ugasanga yarambiwe, kubera kwicara hamwe bamuteruye adakina, atishima ugasanga yarambiwe. Aba ari muri gahunda z’abantu bakuru kandi we akiri umwana.
Aho niho twatangiye igikorwa cyo kujya dushyira icyumba gitangirwamo serivisi mbonezamikurire y’abana bato cyangwa mu yandi magambo tukavuga ngo ni rwa rugo rw’imbonezamikurire y’abana bato rwimutse by’umwanya muto rwashyizwe aho abantu benshi bateraniye kugira ngo rwakire abana bahabwe za serivisi z’imbonezamikurire y’abana bato.”
Iki cyumba gifasha kandi abagore batwite n’abonsa bashobora gukenera kugira icyo bafata cyangwa ubundi butabazi mu gihe igikorwa bitabiriye kirimo kuba.
NCDA igaragaza ko byoroshye kugiteganya haba mu mijyi no mu byaro kubera ko ibisabwa ari ibisanzwe abantu bafite aho batuye cyangwa mu marerero.
Aho abana bisanzurira hagomba kuha hari ibikoresho bikangura ubwonko nk’ibikinisho, ibyo kurya n’ibyo kunywa n’umuntu wo kuba hafi yabo kandi hateganyijwe uburyo uwakenera ubutabazi bw’ibanze yafashwa.
Ijamboryumwana.rw