Gicumbi: Barishimira ko igwingira ryagabanyutse mu bana bari munsi y’imyaka itanu

Amakuru Ubuzima Uncategorized

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi burishimira ko igwingira ryagabanyutse ku buryo bufatika mu bana bari munsi y’imyaka itanu, aho ryavuye kuri 42% mu 2019 ubu rikaba rigeze kuri 19.2%.

Ni umusaruro w’imbaraga zashyizwe mu bijyanye n’Ingo Mbonezamirire y’abana bato, gushishikariza ababyeyi kugira isuku mu gutegura amafunguro, gutegura imfashabere, n’uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu guurikirana abana bari bafite imirire mibi.

Mu nama yahurije hamwe inzego zitandukanye mu Karere ka Gicumbi, Umuyobozi w’ako Karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vianney, yasabye buri rwego kudatezuka ku nshingano, bakarushaho gukora cyane kugeza ubwo nta mwana uzongera kugaragaza ibimenyetso by’imirire mibi muri ako Karere.

Ati “Twakwishimira ko twavuye kuri 42% tukaba tugeze kuri 19,2% na byo bigaragaza ko twakoze, ariko dukomeze twongeremo izindi mbaraga kugeza ubwo nta mwana tuzasigarana ufite imirire mibi cyangwa igwingira mu karere dushinzwe.”

Akarere ka Gicumbi kashyizeho ingamba zitandukanye zo guhangana n’imirire mibi n’igwingira zirimo; kongera amarerero mu midugudu, gahunda yiswe Muturanyi ngira nkugire, n’ubukangurambaga bwo kunywa amata.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *