Icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri 203 barimo kurangiza amashuri yisumbuye mu ishami ry’ubuforomo bari mu batangiye ibizamini bya Leta kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024.
Mu kwezi gushize nibwo bari bakoze ibizamini ngiro. Barimo ab’igitsina gore 89 n’ab’igitsina gabo 114 baturuka mu bigo by’amashuri birindwi byigisha porogaramu z’ubuganga (Associate Nursing Program:ANP).
Ubwo yatangirizaga ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye ku rwunge rw’amashuri rwa Remera Protestant kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2024, Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, yavuze ko urwego rw’ubuzima rwiteze byinshi kuri abo banyeshuri.
Ati “Ni gahunda dutezeho byinshi cyane cyane mu rwego rw’uburezi kugira ngo turebe uko gahunda yateguwe, niba yarateguwe neza, tubibonera mu musaruro w’abanyeshuri. Icyo twagiye tubona, twagiye tubakurikirana bari mu masomo yabo, tubona ko ari amasomo agenda neza ndetse no mu bizamini ngiro bakoze babikoze neza, turizera neza ko n’ibi ngibi bazabikora neza, ariko kubera ko ari gahunda izaba ikozwe bwa mbere, birumvikana ko umusaruro tuzakuramo hano uzanadufasha kuyinoza mu myaka izakurirkiraho.”
Muri rusange abanyeshuri batangiye ibizamini bya Leta barimo 143,842. Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro harimo gukora abanyeshuri 30,992.
Mu mashuri Nderabarezi, ibizamini birimo gukorwa n’abanyeshuri 4,068. Ni mu gihe abize ubumenyi rusange barimo gukora ibyo bizamini ari 56,537.
Abanyeshuri bakora ibizamini bisoza umwaka wa 2023/2024 biyongereyeho 23.078 ugereranyije n’umwaka w’amashuri wabanje kuko abakoze bari 212.494.

Ijamboryumwana.rw