Abarenga ibihumbi 200 bagiye gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye

Amakuru Uburezi

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC yatangaje ko abanyeshuri 235,572 bagiye gukora ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2023/2024 mu cyiciro rusange, abasoza amashuri yisumbuye mu burezi rusange, ay’imyuga n’ubumenyi ngiro n’abasoje mu masomo y’ububyaza n’ubuforomo.

Iyo minisiteri yatangaje ko ibyo bizamini bizatangira gukorwa kuva ku wa 23 Nyakanga kugeza ku wa 02 Kanama 2024, bigakorerwa kuri site z’amashuri zitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Umuhango wo gutangiza ibi bizamini uzabera kuri G.S Remera Protestant iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ahateganyirijwe gukora abanyeshuri 223 bo mu cyiciro rusange barimo abakobwa 110 n’abahungu 113.

G.S Remera Protestant kandi izakorerwaho n’abasoza amashuri yisumbuye 112 barimo abahungu 42 n’abakobwa 70, igikorwa kizayoborwa na Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard mu gihe abandi bayobozi bazaba bagiye kubitangiriza mu bice bitandukanye by’igihugu.

Biteganyijwe ko abanyeshuri basoza icyiciro rusange bazakora ibizamini bangana na 143.842 barimo abahungu 63.546 n’abakobwa 80.298, bakomoka mu bigo by’amashuri 1968. Bazakorera kuri site z’ibizamini 681.

Ni mu gihe abanyeshuri 56.537 bazakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, barimo 23.651 b’abahungu na 32.886 b’abakobwa. Abo bose baturuka mu bigo by’amashuri 857, bakazakora kuri site 516.

Abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyi ngiro bangana na 30.922 ni bo biteganyijwe ko bazakora ibizamini bisoza umwaka. Barimo abahungu 16.842 n’abakobwa 14.080, baturuka mu bigo by’amashuri 331. Bazakorera kuri site z’ibizamini 201.

Abo mu mashuri nderabarezi (TTC) bazakora ibizamini bisoza umwaka ni 4068, abo barimo abahungu 1798 n’abakobwa 2270 baturuka mu bigo by’amashuri 16.

Ni mu gihe abiga amasomo ajyanye n’Ubuforomo mu mashuri yisumbuye (Associate Nursing Program, ANP) bazakora ibizamini ari 203 barimo abahungu 114 n’abakobwa 89 baturuka mu bigo birindwi iyi gahunda yatangirijwemo.

Abanyeshuri bakora ibizamini bisoza umwaka wa 2023/2024 biyongereyeho 23.078 ugereranyije n’umwaka w’amashuri wabanje kuko abakoze bari 212.494.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *