Kigali: Abana barenga 100 bitabiriye #TennisSummerCamp

Amakuru Imyidagaduro

Ku bufatanye na gahunda ya “Junior Tennis Initiative”, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda ryateguye umwiherero witabiriwe n’abana 120 kugira ngo bazamurirwe urwego rw’imikinire yabo muri uyu mukino.

Uyu mwiherero wiswe “Tennis Summer Camp”, washyizwe mu byiciro bibiri mu gihe cy’ukwezi kose, uri kubera ku bibuga bya Tennis biri muri IPRC Kigali.

Watangiye tariki 6 Nyakanga ukazasozwa tariki 6 Kanama 2024 aho abana bawitabiriye ari abari munsi y’imyaka 14 ndetse batozwa mu byiciro hakurikijwe ubuhanga umwana afite kuri Tennis.

Umuyobozi Wungirije wa JTI yari isanzwe itegura uyu mwiherero, Mugisha Danny, yavuze ko ibyiciro bibandaho ari abana bari ku myaka 14 gusubiza hasi haba mu bigo by’amashuri n’ahandi.

Yakomeje avuga ko uyu mwiherero uzafasha u Rwanda kuzagira abakinnyi beza muri Tennis mu myaka iri imbere.

Ati “Impamvu y’uyu mwiherero ni ugushakamo impano ndetse no kongerera abana ubushobozi bwo gukina Tennis haba mu mutwe cyangwa ku mubiri. Ibi bizafasha u Rwanda kugira abakinnyi bize Tennis bakiri bato ndetse bakaba batanga umusaruro ku rwego mpuzamahanga.”

Ineza Kellia w’imyaka imyaka umunani, umwe mu bana bari muri uyu mwiherero, yavuze ko yishimiye amasomo bari kubaha, nkuko IGIHE dukesha iyi nkuru cyabyanditse.

Ati “Nishimiye amasomo bari kuduha, nari nsanzwe nkina Tennis ariko ubu maze kunguka byinshi birimo gukubita agapira, gukinira hafi y’inshundura ndetse n’ibindi.”

Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda riheruka gutangaza ko ryatangiye gutegura abakinnyi bakiri bato kugeza ku bakuru mu byiciro bitandukanye, ku buryo mu myaka itatu cyangwa itanu iri imbere, u Rwanda ruzaba rufite abakinnyi bakomeye.

Uretse aba bari muri gahunda ya “Junior Tennis Iniative”, hari abakinnyi 14 bakiri bato bitabwaho byihariye hagamijwe kuzamura abanyempano.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *