Rusizi: Ababyeyi baratabariza abangavu basambanyirizwa mu makamyo

Amakuru Uburenganzira Bw' abana

Ababyeyi bo mu Karere ka Rusizi bavuga ko batewe impungenge n’ubusambanyi abashoferi b’amakamyo bakorera abangavu, bagasaba ubuyobozi guhagurukira iki kibazo.

Rusizi ni Akarere gafite umwihariko wo gukora ku bihugu bibiri by’abaturanyi; Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Burundi.

Ibi bituma hahora urujya n’uruza rw’amakamyo atwara ibicuruza abivana cyangwa abijyana muri Afurika y’Iburasirazuba.

Mu minsi aba bashoferi bamara bategereje guhabwa uburenganzira bwo kwambuka umupaka, aho aya makamyo aba aparitse hahora urujya n’uruza rw’abakobwa barimo n’abangavu binjira muri aya makamyo bakaryamaniramo nk’uko abaturage bo muri aka gace babivuga.

Umwe mu babyeyi batuye muri Cité banze ko amazina yabo atangazwa, yavuze ko buri munsi abona abakobwa biganjemo abangavu binjizwa mu makamyo bamwe bakararamo bagataha mu gitondo.

Ati “Abo bangavu baza buri kanya, ariko biyongera saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, hari n’igihe mbabona Mugitondo basohotse mu makamyo barayemo”.

Aba bashoferi bahawe izina ry’Aba Baba (ababyeyi b’abagabo mu Giswahili) bahitamo gusambanya abangavu kuko ari bo batabahenda. Umukobwa ukuze wicuruza yishyurwa 5000Frw kuzamura ariko abo bangavu barimo n’ababa baravuye mu Karere ka Nyamasheke bahabwa 1000Frw.

Ati “Ubu busambanyi buteje ikibazo kuko usanga mu bakobwa basambanyizwa muri aya makamyo harimo n’abana batarageza ku myaka y’ubukure. Njye ntuye inaha abo bangavu bamwe turaziranye banyuraho bakansuhuza. Harimo abo nzi bafite imyaka 13,14 na 15”.

Abatuye mu Bugarama n’abahakorera batekereza ko impamvu aba bashoferi basambanyiriza abangavu mu modoka ari uko bazi ko icyaha cyo gusambanya umwana mu Rwanda cyahagurukiwe, bityo bagatinya kubajyana mu macumbi (Lodges) kuko bazi ko ba nyiri amacumbi batabemerera kwinjiza abangavu mu byumba ngo babasambanyirizemo.

Umwe mu bagore bacururiza imbuto muri Cité avuga ko mu masaha y’umugoroba akunze kubona abangavu bagiye guhahira abashoferi b’aya makamyo.

Ati “Abo bashoferi ni abantu baparika uyu munsi ejo bakaba baragiye. Uwo mwana baba bari gukorana gutyo, akinjira mu ikamyo akamaramo isaha hari ikindi baba bamucaho? Ni indaya zabo”.

Uyu mucuruzi avuga ko mu bana abona binjira muri aya makamyo harimo ab’imyaka 15 na 16 gusa ngo harimo n’abakuze.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr. Anicet Kibiliga, yavuze ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo bateganya kubaka parikingi y’amakamyo mu Bugarama, indi ikubakwa kuri Magerwa mu Murenge wa Mururu ku buryo amakamyo aparika ahantu hazwi.

Ati “Ikijyanye n’abakobwa by’ukuri bahasambanyirizwa ibyo yaba ari amakuru muduhaye tugomba kugenzura”.

Mu Rwanda gusambanya umwana utarageza ku myaka 18 ni icyaha gihanwa n’amategeko, ugihamijwe ahanishwa igifungo cy’imyaka 25 n’igifungo cya burundu igihe yaduje uwo mwana indwara idakira.

Inkuru dukesha IGIHE.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *