PSD yifuza ko abarangije amashuri yisumbuye bajya bamara umwaka bahabwa amasomo ya gisirikare

Amakuru Uburezi

Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage, PSD, Dr Vincent Biruta, yavuze ko bifuza ko abarangiza amashuri yisumbuye bose bajya babanza kwiga amasomo ya gisirikare, mbere yo gukomeza amasomo asanzwe.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro n’Abanyamakuru, cyibanze ku migabo n’imigambi rishingiraho mu bikorwa byo kwamamaza abakandida 59 bashaka imyanya mu Nteko Inshinga Amategeko y’u Rwanda..

Dr Biruta yavuze ko ishyaka ayoboye ryifuza ko abarangije amashuri yisumbuye bajya babanza guhabwa amasomo ya gisirikare mbere yo kujya mu bundi buzima, kandi ko byagira akamaro gakomeye ku gihugu.

Avuga ko bifite icyo byakongera mu myumvire ya bo ndetse bikaba ari n’uruhare buri Munyarwanda yagombye kuba afite mu kubungabunga ubusugre bw’Igihugu, ariko bikaba binongera imyumvire mu bijyanye no gukunda Igihugu.

Yagize ati “Iyo bavuze ibya gisirikare ntabwo ari ukujya kwiga kurasa na tekinike za gisirikare gusa, hari n’ibitekerezo ndetse n’inyigisho zindi bahabwa z’uburere mboneragihugu no gukunda igihugu.”

Dr Biruta avuga kandi ko ari ibintu byagirira akamaro Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kuko muri bo hari n’abashobora kujya mu gisirikare.

Yakomeje agira ati “Ariko tukavuga tuti n’abatakigiyemo izo nyigisho z’ibanze baba bazifite ndetse baramutse banakenewe kugira ngo babe bagira uruhare mu kurwana ku mutekano w’Igihugu, kubahugura byakoroha kandi bikihuta, noneho Igihugu kikaba gifite abashobora kukirwanirira mu gihe byaba bikenewe kandi igihe icyo aricyo cyose.”

Avuga ko mu busanzwe hari Itorero ariko usanga rikorwa mu gihe gito, iyi gahunda yo ikaba yajya ihabwa umwanya ungana nk’umwaka bityo abagiyeho bagahabwa inyigisho zisesuye zijyanye n’ibya gisirikare ariko n’uburere mboneragihugu, byose bikaba byagira akamaro mu kubaka Umunyarwanda uhamye mu bitekerezo kandi ufite imyumvire ihamye.

Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage, PSD, ni rimwe mu mashyaka 8 yifatanyije n’Umuryango FPR Inkotanyi mu bikorwa byo gushyigikira Umukandida waryo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *