KNH yizihije imyaka 30 y’ibikorwa byo kwita ku bana mu Rwanda (AMAFOTO)

Amakuru Ijwi ry' Abana Uburenganzira Bw' abana Uncategorized

Umuryango Mpuzamahanga w’Abadage (Kindernothilfe: KNH) n’abafatanyabikorwa bawo mu Rwanda, bizihije isabukuru y’imyaka 30 bamaze mu bikorwa byo kwita ku bana no kubaka umuryango utekanye, bashima imiyoborere myiza y’igihugu yabaye inkingi mwikorezi muri urwo rugendo.

Uwo muryango ushyira imbere ‘gufasha umwana uri mu kaga cyangwa uri mu bibazo’ watangiye gukorera mu Rwanda mu 1994.

Mu myaka 30 umaze wakoranye n’imiryango itari iya Leta irimo; AEE, ARCT Ruhuka, Cladho na Bamporeze mu mishinga 9 ikorera mu Turere 20 tw’igihugu.

Abafashisjwe muri iyo mishanga barimo abangavu bahohotewe bagaterwa Inda, bavuga ko ubufasha burimo kwigishwa imyuga no gufashwa kwibumbira mu matsinda abateza imbere byabarinze ubwigunge bari baratewe no gutereranwa nyuma y’iryo hohoterwa.

Umwe muri bo yavuze ko ubu abasha kwita ku mwana we akamubonera ibyangombwa nkenerwa, adasize gukora imishinga icirirtse ibyara inyungu.

Ati “Nahohotewe nkiri umwana mutoya, nabyaye mfite imyaka 17. Nkimara kubayara nahuye n’ibibazo mu rugo bakajya bambwira bati ‘ntakintu uzimarira’, nyuma mpugurwa ku bintu by’amatsinda ntangira nizigama amafaranga makeya bagenda bampugura, baza kumfasha bampa imashini. Ntangira akazi ubu nta kibazo ndizigama buri Cyumweru. Ubu nshobora guteganya ahazaza, kwibonera icyo nkeneye cyangwa nkapanga undi mushinga ndebeye ku buryo ubwizigame bwiyongera.”

KNH n’imiryango itari iya leta bafatanya bemeza ko ibikorwa by’iyo mishinga byagize uruhare runini mu kwiyubaka k’umuryango Nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi wa KNH muri Afurika, George Mueller avuga ko bazakomeza ibikorwa byo kwita ku bana, kuko ari bumwe mu buryo bwo kubaka umuryango utekanye w’ejo hazaza, ashima imiyoborere y’u Rwanda.

Ati “Ndashimira leta y’u Rwanda yadufunguriye imiryango, kugira ngo dukorane mu iterambere ry’imibereho myiza n’uburenganzira bw’abana.”

Intara y’Iburasirazuba ikunze kugaragaramo imibare iri hejuru y’abangavu baterwa inda ni imwe mu zikorerwamo imishinga iterwa inkunga na KNH yanizihirijwemo iyi sabukuru yimyaka 30.

Guverineri w’iyo Ntara, Pudence Rubingisa yashimiye KNH ndetse n’imiryango itari iya leta ikorana na yo avuga ko umusaruro w’ibyo bakora wigaragaza.

Ati “Twebwe mu nzego z’ibanze twe tubana namwe umunsi ku munsi natwe turabyishimira, kuko tugenda tubona impinduka bitugezaho.”

Muri rusange KNH ifatanya n’imiryango itari iya leta mu bihugu 36 hirya no hino ku Isi. Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ikorera mu Burundi, Uganda, na Kenya.

Nibura abana barenga miliyoni ebyiri n’imiryango yabo bahindurirwa ubuzima buri mwaka. Mu Rwanda bamaze gufasha abarenga ibihumbi 16.

Ubwo iyi myaka 30 yizihizwaga KNH yatangaje ko abafatanyabikorwa bayo bemeye kuzongera abagenerwabikorwa muri Rwamagana.

KNH ifatanya n’imiryango Nyarwanda mu mishinga 9 ikorera mu Turere 20.
Ibyishimo byo kwizihiza imyaka 30 y’ubufatanye mu kwita ku bana mu Rwanda.
Abakozi n’imiryango itari iya Leta bashimiwe
Imyaka 30 irashize AEE, Cladho, ARCT Ruhuka, na Bamporeze bafatanya na KNH
Imyaka 30 y’ubufatanye bwa KNH n’imiryango itari iya Leta mu Rwanda
KNH yishimiye ko hari abana yabaye hafi muri iyi myaka 30
Guverineri Pudence Rubingisa yashimye ibikorwa bya KNH n’abafatanyabikorwa bayo
Abana baza ku isonga mu bikorwa bya KNH

Ijamboryumwana.rw

Photos: Olivier TUYISENGE

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *