Abanyeshuri biga mu bigo bitandukanye, baravuga ko bamwe amanota yagabanyutse ku ndangamanota zabo, abandi bagataha batazihawe, bitewe n’ikibazo cy’ikoranabuhanga rya CAMIS ryifashishwa mu gukora indangamanota mu mashuri abanza n’ayisumbuye rifite ibibazo.
Uretse abo banyeshuri n’abarimu bavuga ko CAMIS igenda gake ubundi igafunguka rimwe na rimwe ndetse ngo hari n’ubwo bashyiramo amanota nyuma bagasanga yavuyemo bakongera gutangira bundi bushya.
Umwe mu banyeshuri biga muri ESSA Gisenyi yavuze ko hari aho yasanze amanota ye yaragabanyutse, atazi Impamvu.
Ati “Ibizamini byo ntakibazo bazanaga ibintu twize ariko byageze ku manota mu gutegura indangamanota nkajya nsanga amanota nari nagize mu bihembwe byashije sisiteme itarajyaho nkasanga siyo mfite ubu ngubu. Igihembwe cya Mbere nari nagize 83% none nasanze naragize 81%.”
Mugenzi we wiga muri G.S Cyivugiza we yavuze ko igihe cyo gufata indangamanota cyageze bakababwira ko zitaboneka ahubwo bazazifata ku wundi munsi bitewe n’iryo koranabuhanga.
Ati “Indangamanota twagiye kuzifata ku wa Gatanu ushize baraduhindurira baratubwira ngo tuzajye kuzifata ku wundi wa Gatanu ntabwo badusobanuriye Impamvu batubwiye ko batararangiza kuzikora.”
Ku ruhande rw’ibigo by’amashuri abayobozi bashima ko gukora indangamanota mu ikoranabuhanga byagabanyije ikiguzi cyo kuzikora nubwo nabyo byazanye imbogamizi nyinshi, zirimo kuba sisteme igenda gake.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibizamini mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) Nzeyimana Jean Claude avuga ko hari ubukangurambaga buteganyijwe muri ibi biruhuko no mu ntangiro z’igihembwe cya mbere cy’umwaka utaha kuri CAMIS.
Ati “Turi guteganya ubukangurambaga muri ibi biruhuko ndetse no mu gihembwe cya mbere cy’umwaka utaha kugira ngo n’amashuri tuzasanga ataranditse abanyeshuri hari umunyeshuri udafite amanota tuzajye kongera kwibutsa abo barimu ko ari inshingano zabo kugira ngo bashyiremo amanota y’uyu mwaka urangiye kandi tunabatoza kugira ngo babigire umuco, boye kubibonamo ikibazo ahubwo babibonemo igisubizo.”
Abarimu bagaragaza ko iri koranabuhanga ridakora amasaha yose kuburyo hari abarara bagerageza ko sisiteme yafunguka.
Nijoro ubutumwa bwo kuri whatsapp buba bucicikana babwirana ko ikunze cyangwa yakomeje kwanga.
Ibi byiyongeraho kuba nta bikoresho nka mudasobwa cyangwa internet bigenerwa abarimu kugira ngo bashyire amanota muri iyo sisiteme.
Ijamboryumwana.rw