Ibikorwa byo gusuzumisha inda byavuye ku nshuro enye bigera ku nshuro 8, mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.
Si ugusuzumisha inda gusa kuko kugeza ubu ababyeyi bitabira kubyarira kwa muganga ahanini babifashijwemo no kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi mu bigo nderabuzima.
Imibare igaragaza ko izo gahunda zikomatanyije zagiye zitanga umusaruro, aho Impfu z’ababyeyi bapfa babyara zagabanutse ziva ku 1,071 ku 100,000 mu 2000 zigera kuri 203 ku 100,000 muri 2020.
Impfu z’abana bato na zo zaragabanutse ziva ku 107 zigera kuri 33 ku bana 1000 bavutse ari bazima, naho impfu z’impinja zavuye kuri 44 ubu zigeze kuri 19 ku mpinja 1000 zavutse.
Impuguke mu buzima, Dr Ndahindwa Vedaste akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko ibi byose ari umusaruro w’imiyoborere myiza ndetse n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye.
Ashimangira kandi ko ingamba zashyizweho zatanze umusaruro munini mu gihe gito.
Dr Ndahindwa yemeza ko kugera ku cyerekezo 2030 cyo kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara zikagera ku babyeyi 70 ku 100.000, bishoboka mu gihe ingamba zashyizweho zikomeje gukurikizwa no gushyirwamo imbaraga.
Ubwo Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yahuraga n’abajyanama b’ubuzima, Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje gahunda ifite yo kongera abakozi nk’igisubizo ku bibazo byinshi bikigaragara muri uru rwego.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana avuga ko muri gahunda yo gukuba inshuro 4 abakozi bo kwa muganga harimo no kongeramo umubare w’ababyaza ukiri hasi, mu rwego rwo kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana.
Imibare igaragaza ko muri 2020 ku Isi yose, ku munsi hapfaga abagore bagera kuri 800 bapfuye bazize impamvu zishobora kwirindwa zituruka ku gutwita cyangwa mu gihe cyo kubyara.
Hagati ya 2000 na 2020, umubare w’ababyeyi bapfa babyara ku 100 000 wagabanutseho 34% ku Isi yose.
Kugeza ubu intego Isi yihaye ni uko muri 2030 byibura iyi mibare igomba kugabanuka, ikagera munsi ya 70 ku 100,000 babyara.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS rigaragaza ko kugera kuri iyi ntego bisaba igabanuka rya 11,6% buri mwaka.
U Rwanda rwihaye intego yo kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara, zikava ku babyeyi 203 ziriho ubu zikagera kuri 70 ku babyeyi 100 000 mu mwaka wa 2030.
Ijamboryumwana.rw