Abanyeshuri 202,999 mu Rwanda hose batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, Minisiteri y’Uburezi isaba ababyeyi korohereza abana gusubiramo amasomo no kubafasha kuzinduka.
Abo banyeshuri batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza barimo abahungu 91,189 n’abakobwa 111,810 bakazakorera kuri site 1,118 ziri hirya no hino mu Gihugu.
Ku rwego rw’Igihugu byatangirijwe muri GS Gisozi I mu Karere ka Gasabo.
Ubwo yatangizaga ibyo bizamini, Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, yasabye ababyeyi korohereza abana kujya basubiramo amasomo yabo no kugerera ku bigo bakoreraho ibizamini ku gihe.
Ati “Icyo dusaba ababyeyi ni ukuba hafi y’abana bakabaha umwanya wo gusubiramo amasomo yabo nabo bakabafasha kugira ngo bakore neza, abanyeshuri nabo bagomba kutarangara bakiyibutsa ibyo bize”.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA cyatangaje ko uyu mwaka w’amashuri wagenze neza kandi ko bakoresheje imbaraga zihagije mu kwigisha abana uko bikwiye ndetse bahawe amabwiriza y’uko bagomba kwitwara no gukora muri ibi bizamini.
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bernard Bahati, yasabye abanyeshuri gushira ubwoba bakinjira mu bizamini nta gihunga kandi bagasubiza neza.
Ijamboryumwana.rw