Abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabare bahaye isezerano FPR-Inkotanyi na Paul Kagame batumye abana babo biga hafi, bakanegerezwa amasoko n’amavuriro hafi.
Basezeranyije Perezida Kagame kuzamutora 100% kugira ngo iterambere rikomeze ribagereho.
Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024 ubwo Abakandida Depite b’umuryango FPR-Inkotanyi biyamamarizaga mu Murenge wa Kabare. Hanamamajwe kandi Paul Kagame, Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Ukuriye ibikorwa byo kwamamaza mu Murenge wa Kabare, Munyaneza Joseph, yavuze ko muri uyu Murenge bafite byinshi bishimira bagejejweho na FPR-Inkotanyi birimo kuba baregerejwe amashuri.
Ati “Igihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga, hano habaga ikigo kimwe ariko nyuma y’aho FPR ibohoreye igihugu igahagarika Jenoside, hagiye hubakwa amashuri meza agezweho. Ubu uyu munsi dufite ibigo by’amashuri 11 kongeraho ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro.”
Hakizimana Protais yavuze ko kuri ubu bishimira ko begerejwe ibigo by’amashuri hafi byabafashije kugabanya ingendo ndende abana bakoraga.
Ati “Ubu metero 500 nizo umwana akora ajya ku ishuri ni ibyo kwishimira rero. Kera twaremaga isoko rya Kabarondo tugakora urugendo rw’amaguru rw’amasaha atanu kugenda no kugaruka, ubu rero batwubakiye amasoko hafi ku buryo kugezayo ibicuruzwa byoroshye.”
Dusabimana Elizabeth utuye mu Kagari ka Rubumba mu Murenge wa Kabare yavuze ko abana be mbere bakoraga urugendo rw’amasaha abiri bagiye kwiga, ni ibintu ngo byabaruhuye cyane kuko ngo kugira ngo badakererwa bazindukaga cyane.
Ati “Ubu bajya ku ishuri bukeye batarwana n’ijoro kandi noneho banarira ku ishuri ntabwo tukigorwa no gutekereza ko tureka imirimo kugira ngo tuze gutekera abanyeshuri. Isezerano twamwizeza rero ni uko tuzatora Paul Kagame 100%.”
Muri aka Karere ka Kayonza abakandida depite bari kuhiyamamariza ba FPR-Inkotanyi barimo Uwamariya Odette, Basiime Doreen na Kanamugire James bakaba bari kugenda bageza imigabo n’imigamb yabo ku baturage.
Ijamboryumwana.rw