Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio, yashyize umukono ku itegeko ribuza gushyingira abana bari munsi y’imyaka 18 aho unyuranyije na ryo azajya ahanishwa gufungwa nibura imyaka 15 n’ihazabu y’asaga miliyari 5.2 Frw ($4000) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Iri tegeko ryakiranywe yombi n’abatari bake muri icyo gihugu wasangaga ibihumbi n’ibihumbi by’abakobwa bashyingirwa bataruzuza imyaka 18.
Mu nama yari yateguwe n’abagore b’abakuru b’ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika n’abaharanira uburenganzira bw’abagore, Perezida Bio yagize ati “Ukwishyira ukizana kw’abagore bacu kuraje”.
Yavuze ko akeneye igihugu aho umugore ahabwa ijambo n’ubwisanzure bwo kugaragaza ibyo ashoboye asaba buri wese kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.
Mu kwezi gushize nibwo iryo tegeko ryari ryatowe n’inteko ishingamategeko. Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’abana irimo Save the children yagaragaje ko yakiriye neza iryo tegeko.
Raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF) igaragaza ko mu 2017 muri Sierra Leone hari abagore ibihumbi 800 bashyingiwe bari munsi y’imyaka 18 barimo ibihumbi 400 bari munsi y’imyaka 15 y’amavuko.
Ijamboryumwana.rw