Ruhango: Hatangijwe amarushanwa yo gukangura ubwonko bw’abana

Amakuru Uburezi Udukuru tw'Abana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango ku bufatanye n’abarezi, batangije amarushanwa yo gukora ibikinisho bikangura ubwonko bw’abana bato bari mu marerero.

Ibyo bikinisho birimo imipira yo gukina, imidoka zikoze mu buryo butandukanye, ibipupe, ibishushanyo n’ibindi abana bakunze gukinisha ariko bikoze mu bikoresho buri muntu yakwibonera aho atuye.

Umurezi  mu irerero riherereye mu Murenge wa Bweramana, Ishimwe Clodette , yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko aya marushanwa yamufashije kunguka ubumenyi no kwishakira ibisubizo mu kubona imfashamyigisho  zifasha abana gukunda isomo binyuze mu ukwikorera ibikoresho bitandukanye.

Ati “Ndasaba bagenzi banjye  kwita ku bana  no  kubakundisha amasomo y’ubugeni’ Ishimwe avuga ko ashimira  Ubuyobozi bw’Igihugu  by’Umwihariko Umufasha w’Umukuru w’Igihugu Madame Jeannette Kagame wita ku burezi.”

Bazubagira Marie Jeanne wigisha muri ECD mu Murenge wa Ntongwe, avuga ko iyo ubwonko b’umwana bwakangutse bimufasha gukura neza mu bwenge ndetse no mu gihagararo.

At “Abarezi bo mu ngo mbonezamikurire  bakeneye kongererwa ubumenyi kugira ngo bazajye baha abana amasomo  bazi neza.”

Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Ruhango Umukundwa Ladegonde, avuga ko hari inkingi eshanu  abana  bato bari mu ngo mbonezamikurire  hirya no hino mu mirenge, bakeneye gukura bazi.

Ati “Muri izo nkingi harimo Ubumenyi, Ubuzima, Uburezi, Isuku, Imirire ndetse no kurinda Umwana.”

Mu Karere ka Ruhango habarizwa ingo mbonezamikurire zirenga 800, abitabiriye amarushanwa ni abo mu Murenge wa Kinihira, Bweramana, Ntongwe, Byimana, ni uwa Mwendo.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *