Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango ku bufatanye n’abarezi, batangije amarushanwa yo gukora ibikinisho bikangura ubwonko bw’abana bato bari mu marerero.
Ibyo bikinisho birimo imipira yo gukina, imidoka zikoze mu buryo butandukanye, ibipupe, ibishushanyo n’ibindi abana bakunze gukinisha ariko bikoze mu bikoresho buri muntu yakwibonera aho atuye.
Umurezi mu irerero riherereye mu Murenge wa Bweramana, Ishimwe Clodette , yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko aya marushanwa yamufashije kunguka ubumenyi no kwishakira ibisubizo mu kubona imfashamyigisho zifasha abana gukunda isomo binyuze mu ukwikorera ibikoresho bitandukanye.
Ati “Ndasaba bagenzi banjye kwita ku bana no kubakundisha amasomo y’ubugeni’ Ishimwe avuga ko ashimira Ubuyobozi bw’Igihugu by’Umwihariko Umufasha w’Umukuru w’Igihugu Madame Jeannette Kagame wita ku burezi.”
Bazubagira Marie Jeanne wigisha muri ECD mu Murenge wa Ntongwe, avuga ko iyo ubwonko b’umwana bwakangutse bimufasha gukura neza mu bwenge ndetse no mu gihagararo.
At “Abarezi bo mu ngo mbonezamikurire bakeneye kongererwa ubumenyi kugira ngo bazajye baha abana amasomo bazi neza.”
Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Ruhango Umukundwa Ladegonde, avuga ko hari inkingi eshanu abana bato bari mu ngo mbonezamikurire hirya no hino mu mirenge, bakeneye gukura bazi.
Ati “Muri izo nkingi harimo Ubumenyi, Ubuzima, Uburezi, Isuku, Imirire ndetse no kurinda Umwana.”
Mu Karere ka Ruhango habarizwa ingo mbonezamikurire zirenga 800, abitabiriye amarushanwa ni abo mu Murenge wa Kinihira, Bweramana, Ntongwe, Byimana, ni uwa Mwendo.
Ijamboryumwana.rw