Abize mu Kigo cy’amashuri cya Fr. Ramon Kabuga TSS giherereye mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, biyemeje kujya basura barumuna babo bakihiga muri gahunda bise ‘Garuka ushime’ bagakora ibikorwa bitandukanye birimo no kwishyurira barumuna babo amafaranga y’ishuri.
Mu 2022 nibwo gahunda ya ‘Garuka ushime’ yatangiye muri Fr Ramon Kabuga TSS, ubwo abaharangirije guhera mu 2016 bajyaga gusura abakihiga.
Uwo munsi waranzwe n’ubusabane aho abarangije bari baguze ikimasa bakagisangira na barumuna babo nyuma y’ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro. Icyo gihe nibwo biyemeje ko ari igikorwa kizajya kiba buri mwaka.
Kuva ubwo iyo bagiyeyo, haba hari igikorwa nyamukuru bahisemo bari bukorere barumuna babo, ariko by’umwihariko bahisemo kujya bateranya inkunga yo kurihira umunyeshuri ukomoka mu muryango ukennye.
Muri uyu mwaka wa 2024 bafashije umunyeshuri wari ufite umwenda w’amafaranga y’ishuri ungana na 332000 Frw bamwishyurira 208000 Frw.
Umuyobozi wa Kabuga TSS Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie avuga ko iki gikorwa bakibona nk’umuco mwiza wo kuba abakuru bagomba kwita ku bato ndetse n’umusaruro w’indangagaciro nziza abantu bakura mu mashuri.
Ati “Bisobanuye ko abarezi bafite inshingano zo gutoza abo barera indangagaciro za Gikristu cyane cyane ku mashuri ya Kiliziya n’umuco w’ubumuntu no kumenya ko umukuru agomba gufasha umuto, umunyambaraga agafasha umunyantege nke, uwifite agafasha ukennye.”
Padiri Rudahunga avuga ko ari igikorwa bishimira kandi bifuza ko cyazahoraho, kikarushaho kugira imbaraga no kwitabirwa.
Umunyeshuri wagenewe inkunga yarabyishimiye, dore ko kubera ubushobozi buke umubyeyi we yari yaramusabye guhagarika amasomo, ariko Ubuyobozi bw’ishuri bukamusaba kugaruka kwiga mu gihe hagishakwa igisubizo.
Byaje guhurirana nuko abize muri icyo Kigo basabye ko ubuyobozi bwabaha umunyeshuri ukennye, aba ariwe utoranywa.
Kumva ko agiye kwishyurirwa amafaranga angana atyo byamubereye inkuru nziza yiyongera ku kuba atarahagaritse amasomo.
Hari abasanga gukurana umuco wo kumva ko umukuru agomba kwita ku muto, byafasha no mu zindi gahunda zirimo nko kwishyura inguzanyo ku bigiye kuri buruse muri kaminuza hagamijwe ko barumuna babo bayigiraho.



Ijamboryumwana.rw