Abana bo mu karere ka Rusizi bashimira Guverinoma y’u Rwanda imbaraga ishyira mu kubahiriza uburenganzira bw’umwana, bakavuga ko n’ubwo ari bato bazakomeza gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ibyonnyi bibangamira uburenganzira bw’umwana.
Babigarutseho ku wa 22 Kamena 2024, ubwo mu karere ka Rusizi bizihizaga umunsi mukuru w’umwana w’Umunyafurika ubusanzwe wizihizwa tariki 16 Kamena.
Ni ibirori byitabiriwe n’abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri byo mu murenge wa Muganza.
Impanoyumugisha Toni, umwana w’umukobwa w’imyaka 11, wiga mu mwaka wa kane kuri GS Muganza A yashimiye Leta y’u Rwanda ko yakuyeho ihezwa mu mashuri ryakorerwaga abana b’abakobwa ubu abana b’abakobwa bakaba bigana na basaza babo.
Ati “Numva abantu bakuru bavuga ko kera abana b’abakobwa batigaga. Ndashimira Leta yacu ko yashyizeho ko abana bose bagomba kujya kwiga”.
Hassan Jean Claude Mpakaniye, Umuhuzabikorwa w’Umuryango REWU, uharanira uburenganzira bw’abana yashimiye u Rwanda ko rwashyize umukono ku masezerano yose kurengera umwana avuga ko bigaragaza urukundo rukomeye ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akunda abana.
Ati “Nubwo hari intambwe yatewe mu kubahiriza uburenganzira bw’umwana, haracyari ibyonnyi by’uburenganzira bw’umwana. Hano mu kibaya hari abana bava mu ishuri bakajya gukoreshwa imirimo ivunanye kurinda umuceri, akazi ko mu rugo, kubumba amatafari, abasiba ishuri bakajyana n’ababyeyi isoko n’ababyeyi n’ibindi”.
Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere mu karere ka Rusizi, Ingabire Nadine Michelle yashimiye abafatanyabikorwa barimo AEE mu mushinga AEE igire ubaka ejo n’Umuryango REWU uruhare bagira mu guharanira uburenganzira bw’umwana.
Ingabire yabikuje abana ko mu nshingano zabo harimo kugira isuku, kugira ikinyabumfura no kugira isuku ku mubiri n’aho batuye.
Ati “Mugomba kugira isuku, haba aho mutuye, ku ishuri, ku myambaro n’ahandi hose. Kugira isuku ntabwo ari ihohoterwa ni inshingano zanyu nk’abana”.
Mu 1991 nibwo Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika watangiye kwizihizwa.
Ufite inkomoko ku byabereye I Soweto mu gitondo cyo ku wa 16 Kamena 1976, ubwo abanyeshuri barenga ibihumbi 20 bigaragambyaga bamagana ihezwa mu mashuri ryakorerwaga abana b’abirabura. Iyo myigaragambyo yarakaje abapolisi barasaba abo banyeshuri bicamo 176, abarenga 1000 barakomereka.
Ijamboryumwana.rw