Abanyeshuri bize imyaka itatu isoza amashuri yisumbuye bishyurirwa n’Akarere kubera ubushobozi buke bw’imiryango yabo bari mu gihirahiro nyuma yo kujya gufata impamyabumenyi (diplome) zabo ku mashuri bizeho bakazibima kubera ko Akarere katishyuye umwaka wa nyuma, bikababuza amahirwe yo gusaba kwinjira muri Kaminuza y’u Rwanda.
Mu rwego rwo guharanira ko buri mwana yiga, abakomoka mu miryango idafite ubushobozi bagirwa inama yo kwegera ubuyobozi bubegereye kugira ngo harebwe ku mbogamizi zatuma bata ishuri zikurweho.
Mu 2019 nibyo byabaye kuri umwe mu bana bo mu Karere ka Nyaruguru, nyuma yo gutsinda neza icyiciro rusange, (Tronc Commun) ariko akabura ubushobozi.
Yegereye Akarere maze akagaragariza ko yatsinze kandi afite umuhate wo kwiga ariko ubushobozi bw’umuryango bwo kumwishyurira ntabuhari.
Ubuyobozi bw’Akarere bwamutumye ibyangombwa byerekana ko atishoboye n’icyiciro cy’ubudehe, busanga koko akeneye ubufasha arabwemererwa, maze akomereza mu Kigo cy’Ishuri cyitwa G.S Runyombyi I, giherereye mu Murenge wa Busanze mu Karere ka Nyaruguru.
Agira ati “Baravuga bati tuzakurikihira imyaka itatu urangize kwiga. Ubwo nyine ni na meya wari wabimbwiye ahita anyohereza ku muyobozi ushinzwe uburezi ahita anyandikira icyemezo nkijyana mu kigo, abayobozi baracyakira barandeka ndiga. Nyuma bohereje n’ibaruwa ivuye kwa Meya.”
Avuga ko Akarere kishyuye neza umwa wa Kane n’uwa Gatanu ariko ageze mu wa Gatandatu, ubuyobozi bw’ishuri bumubwira ko nubwo arimo kwiga Akarere katari kwishyura, ariko ntibamwirukana ariga ararangiza akora n’ikizamini cya leta mu mwaka ushize.
Nyuma yuko amanota asohotse ngo yagiye gufata diplome ye kugira ngo igihe nikigera azasabe kujya muri kaminuza nk’abandi ariko ubuyobozi bw’ishuri bumubwira ko butayimuha kubera umwenda wo mu mwaka wa Gatandatu kuko Akarere katishyuye.
Ati “Ubwo nyine kugeza n’ubu nabuze uko natanga ubusabe (application) ngo nzakomeze kwiga Kaminuza.”
Uwo mwana yasubiye ku Karere mu bashinzwe ubufasha (social) n’abashinzwe Uburezi kugira ngo arebe niba bamufasha agahabwa diplome, bamubwira ko icyo kibazo atari we ugifite wenyine kandi akwiye gushaka ubushobozi akiyishyurira.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel yabwiye IJAMBORYUMWANA ko icyo kibazo kitaramugeraho cyangwa ngo kigere ku muyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Yumvikanisha ko uwo mwana yakagombye kuba yaragannye izindi nzego zo ku Karere niba aho yagiye atarabonye igisubizo.
Mu butumwa bugufi yagize ati “Niba yaragiye muri social ntabone igisubizo, iyo ajya kwa visi meya ushinzwe imibereho myiza cyangwa akaza iwanjye.”
Kugeza ubu uwo mwana ashimira Akarere ke ku bufasha kamuhaye akiga akarangiza amashuri yisumbuye ndetse n’Ubuyobozi bw’ishuri butamwirukanye ubwo kwishyura bitari bimeze neza. Gusa asaba ko yafashwa kubona diplome nibura akazagerageza amahirwe yo kujya muri Kaminuza umwaka utaha.
Ntabwo haramenyekana icyabaye ku ngengo y’imari yagombaga kwishyurirwa abo banyeshuri bo mu miryango itishoboye imyaka itatu, hakishyurwa ibiri gusa.
Ijamboryumwana.rw
Ubwo ni abana bangahe ku buryo babereye akarere umutwaro uremereye?
Akarere ni urwego rukomeye, nibafashe abo bana niko kubaka igihugu bya nyabyo!