Ubuyobozi bwa Leta ya Louisiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwategetse ko buri cyumba cy’ishuri mu bigo byose, uhereye mu mashuri abanza kugeza kuri Kaminuza kimanikwamo icyapa cyanditseho amategeko 10 y’Imana.
Guverineri w’iyi Leta, Jeffy Landry, yashyize umukono ku mwanzuro w’iri tegeko kuri uyu wa 19 Kamena 2024, nk’uko byatangajwe na BBC.
Guverineri Landry yasobanuye ko iri tegeko rizafasha Leta kurwanya ibyaha bitandukanye, kubera ko abanyeshuri bazajya babona aya mategeko y’Imana, bayubahirize.
Abayobozi bo muri Leta ya Utah, Oklahoma na Texas bagaragaje ko bashyigikiye iri tegeko gusa imiryango itari iya Leta ntabwo ishyigikiye iri tegeko kuko yemeza ko igaragaza uruhande ubuyobozi bwa Louisiana bubogamiyeho mu myemerere.
Igitekerezo cy’iyi miryango gishyigikiwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika, rusobanura ko Leta idakwiye kubangamira abaturage, ishingiye ku myemerere runaka.
Ijamboryumwana.rw