Abana batawe n’abasirikare b’u Bwongereza baratakamba

Amakuru Mu Mahanga

Bamwe mu basirikare b’Abongereza bahoze mu mutwe w’ingabo witwa BATUK (British Army Training Unit Kenya) utanga imyitozo yo kurwanya iterabwoba, bashinjwa n’abagore bo muri Kenya kubatera inda, bagata abana babo.

Aba basirikare bafite icyicaro mu karere ka Nanyuki bamaze imyaka myinshi baregwa n’Abanya-Kenya, aho basaba guverinoma ya Kenya n’iy’u Bwongereza kubakurikirana kugira ngo baryozwe ibyaha bakoze.

Mu 2007, abagore 2187 bo muri Nanyuki batanze ikirego ariko icyo gihe Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza yari yabiteye utwatsi, isobanura ko nta bimenyetso byizewe byerekana niba aba basirikare koko barabakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu bavuga ko basambanyijwe, harimo Ntoyie Lenkanan w’imyaka 72 y’amavuko, utuye mu gace ka DolDol.

Uyu yabwiye CNN ati “Nagiye kuvoma amazi, ngwa mu gico cy’itsinda ry’abasirikare b’Abongereza bari bihishe mu byatsi hafi y’umugezi. Umwe muri bo yaramfashe, aransambanya.”

Raporo yakozwe kuri Nanyuki yasohotse mu 2009 yagaragaje ko hari abana 69 bavugaga ko babyawe n’ababyeyi batewe inda n’abasirikare bo muri BATUK, ariko ntabwo Leta y’u Bwongereza yigeze ibafata ibizamini (DNA) kugira ngo hagarare ukuri.

Mu bemeza ko babyawe n’abasirikare b’Abongereza harimo Marian Pannalossy w’imyaka 17. Yasobanuye ko atotezwa n’abaturage, bamwe baba bamubwira ko adakwiye kubana na bo kubera ko afite uruhu rw’abazungu.

Marian yagize ati “Banyita umuzungu w’umukene. Bahora bambwira ngo ‘kubera iki uri hano? Shaka abo ukomokaho kugira ngo ubasange. Ntabwo uri uwa hano. Ntabwo wakabaye ubabarira hano’.”

Nyina wa Marian, Lydia Juma, yatangaje ko ubwo yasambanywaga n’umusirikare w’Umwongereza, yari afite umugabo w’Umunyakenya, ariko ko nyuma yo kubyara uyu mukobwa, umugabo yamutaye.

Ati “Ntabwo nzi impamvu Imana iri kumpana. Ntabwo mbyumva. Ubwo yabonaga ko umwana ari umuzungu, yaragiye arahera.”

Generica Namoru w’imyaka 28 yasobanuye ko yatewe inda n’umusirikare w’Umwongereza wakoreraga muri BATUK mu 2017, ariko ko ubwo yasubiraga mu Bwongereza atigeze amufasha kurera uyu mwana yise Nicole.

Dosiye y’ikirego cy’abo muri Nanyuki kuri BATUK iherutse kuburwa. Abagore barenga 300 ni bo bifuza indishyi

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *