Yapfuye avuze aho azashyingurwa anasaba kudasesagura mu kumuherekeza, Ibiyahariye kuri Dr. Jahn witaga ku bana

Amakuru Uburenganzira Bw' abana

Ku wa 12 Kamena 2024, nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Umuganga w’Umudage w’Inzobere mu Kuvura abana indwara zisaba kubaga, Dr Alfred Paul Jahn wamenyekanye mu bikorwa byo kwita kubana n’abatishoboye, yitabye Imana.

Ni inkuru yababaje abo mu rwego rw’ubuzima cyane cyane abavura abana. By’umwihariko yari inkuru mbi cyane ku baturage batuye mu Kagali ka Rwesero mu Murenge wa Kigali ho mu Karere ka Nyarugenge n’abagize umuryango w’ubugiraneza yashinze witwa ‘Alfred Foundation’.

Hari hashize iminsi mike abasuye [ku wa 19 Gicurasi 2024] abashyikiriza inkunga irimo ibyo kurya, ibikoresho by’isuku n’inkweto za siporo yageneye abana b’abanyeshuri batishoboye .

Icyo gihe ubutumwa Dr. Jahn yageneye abaturage ba Rwesero bwatanzwe na Uwimana Fidele, usanzwe ari umuhungu we akaba n’umuyobozi wa Alfred Foundation bwari bukubiyemo ubusabye bwe bw’uburyo yazashyingurwa.

Yagize ati “Yambwiye ngo mbabwire ko abakunda cyane kandi yifuza ko igihe yazaba atakiri  mu buzima ukundi yazashyingurwa hano hafi yanyu kandi ko icyo cyifuzo cye  yamaze kukigeza ku buyobozi.’’

Yakomeje avuga ko yamusabye kubabwira ko umunsi wo kumushyingura abantu bose bazahaza batazazana indabo kuko ari izo gupfusha ubusa amafaranga ahubwo ko ayo  mafaranga  bazayakoresha mu bindi bikorwa  bibafitiye akamaro  nko kugura ibibatunga.

Amateka ya Dr. Alfred Jahn mu Rwanda

Dr. Jahn yageze mu Rwanda bwa mbere mu 1997 aje mu biruhuko. Icyo gihe yavuye abana benshi bari bakeneye kubagwa kubera uburwayi butandukanye. Hari nyuma y’imyaka itatu Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Icyo gikorwa cyaramenyekanye cyane kuko abaganga b’inzobere mu kubaga bari bane gusa ariko nta wihariye ubaga abana.

Nyuma yagiye asura u Rwanda buri mwaka mu biruhuko bye kugeza agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu 2002 yafashe icyemezo cyo kuguma mu Rwanda burundu. Kuva ku munsi wa mbere yatangiye kwita ku bana bo mu muhanda, abaha imigati, amata n’amagi.

Umubano wihuse wahise ukura hagati ye n’abana bo mu muhanda 10 bahuraga buri munsi. Nyuma yaje gukodesha inzu abatuzamo, abamenyera ibyo kurya ndetse abasubiza mu ishuri.

Iyo nkuru yaramenyekanye cyane ndetse mu minsi yakurikiyeho abana bakajya bamugana bamushakaho ubufasha butandukanye. Icyo gihe ninako yagendaga mu bitaro bitandukanye avura abana bakeneye ubufasha.

Nyuma yaje gukodesha inzu zigera kuri eshanu hanyuma abafite abo bafitenye isano azibatuzamo, bose akabamenyera ibyo kurya, ubufasha bw’amafaranga n’ibikoresho by’ishuri.

Ibyo bikorwa byari bifite igisobanuro gikomeye kubera abana benshi bari mu buzima bubi, impfubyi ari nyinshi, ubukene n’ibindi bibazo kubera ingaruka za Jenoside.

Kubera ibikorwa byo  gufasha abatishoboye  abashakira aho baba, ibyo barya, Amafaranga y’ishuri n’ibindi bikorwa by’urukundo, byatumye akundwa  n’abanyarwanda na we  yiyemeze kwibera umunyarwanda ndetse batangira no kumuha utuzina tw’utubyiniriro hafata cyane ‘Mon Amie’.

Yaje no guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda ashinga n’umuryango w’abagiraneza “Family Foundation Dr. Alfred Paul Jahn [bamwe bivugira ‘Alfred Foundation’].

Dr. Alfred Jahn ni umunyabigwi mu rwego rw’ubuvuzi ku Isi afite ibihembo bitandukanye yahawe mu Budage, Thailand na Vietnam. Yitabye Imana afite imyaka 87 y’amavuko.

Umuryango wa Dr Alfred Paul Jahn watangaje ko ku wa 19 Kamena 2024 aribwo azashyingurwa. Ku mugoroba wo ku wa Kabiri taliki ya 18 Kamena 2024 nibwo hazaba umuhango wo kwizihiza ubuzima bwe.

Abatuye Rwesero bashenguwe n’urupfu rwa Dr Jahn wari umaze iminsi aboherereje intashyo

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *