Umusore w’imyaka 36 wo mu Kagari ka Mpenge Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Muhoza, akekwaho gusambanyiriza umukobwa w’imyaka 15 mu bwiherero bwa Cathedral ya Ruhengeri.
Abakirisitu bari baje muri Misa ya mbere kuri Cathedral ya Ruhengeri, bavuga ko mu ma saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 16 Kamena 2024, aribwo batabaye uwo mwana w’umukobwa ubwo bumvaga urusaku mu bwiherero bwa Cathedral.
Kigali Today dukesha iyi nkuru yanditse ko uwo mukobwa wari wagiye gusenga, yagiye kwihagarika muri uwo musarani ahasanga uwo musore avugira kuri telefoni.
Ngo akimara kugera mu musarani, uwo musore yahagaritse kuvugira kuri telefoni, aramwinjirana atangiye kumusambanya, akizwa n’abantu bumvise ataka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje iby’ayo makuru, agira ati “Yego niko bivugwa, ukekwa afungiwe kuri Polisi Sitasiyo ya Muhoza, aho ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB)”.
Ijamboryumwana.rw