Imyaka irindwi ishize igaragaza impinduka zikomeye muri gahunda zo kwita ku mikurire y’umwana kuva asamwe kugeza agize imyaka itanu.
Muri rusange impinduka z’ibyo u Rwanda rwagezeho muri iyo myaka, zigaragarira mu byiciro bine birimo; Ubukungu, Imibereho myiza y’abaturage, Imiyoborere myiza n’Ubutabera.
Icyiciro cy’imibereho myiza kibarizwamo, uburezi, ubuzima, kurengera abatishoboye no kurwanya ubukene, nicyo dusangamo imbonezamikurire y’abana bato ikubiyemo gahunda zo kwita ku mikurire no kurengera umwana.
Imibare ya Guverinoma y’u Rwanda yerekana ko gahunda z’imbonezamikurire y’abana bato ari zimwe mu zashinze imizi mu myaka irindwi ishize. Ni umusaruro w’ibikorwa bya leta n’ubufatanye bw’abikorera.
Yerekana ko umubare w’amarerero wavuye ku 4,109 mu 2017 agera kuri 31,444 hirya no hino mu gihugu.
Ni mu gihe mu rwego rwo kunganira imirire y’abana bato n’ababyeyi batwite, kuva mu 2017 hatanzwe ifu ikungahaye ku ntungamubiri ingana na toni ibihumbi 42.
Nibura abana barenga ibihumbi 100, n’ababyeyi barenga ibihumbi 40 nibo bayihabwaga buri mwaka.
Hari kandi Ingo zirenga ibihumbi 200 zitishoboye zirimo abagore batwite n’izirimo abana bari munsi y’imyaka ibiri, zahawe inkunga y’ingoboka hagamijwe ko abana bakurana imibereho myiza batagwingiye.
Gupimisha inda ku bagore batwite ndetse no gukingiza inkingo zose ziteganywa na Minisiteri y’ubuzima nabyo birushaho gutera imbere. Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC yerekana ko ikingira ry’abana riri kuri 96%.
Mu bibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abana, Guverinoma itangaza ko izarushaho kurwanya ikibazo cy’abana bata ishuri hanongerwe imbaraga muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.
Igwingira ry’abana rizarwanywa hagamijwe ko rigabanuka rikava kuri 33% ririho ubu rikagera kuri 15% muri 2029.
Igipimo Mpuzamahanga gitangwa n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS cyerekana ko igwingira ritagomba kujya hejuru ya 19%.

Ijamboryumwana.rw